Abisiraheri bavuye muri Egiputa bajya mu gihugu cy’i Kanani niyo mpamvu natwe dukwiriye kuva mu isi tukagana mu ijuru kandi ibi kubigeraho ni ukuva mu byaha. Ev HAKIZIMANA Sadoscar
Isi nta kiza igira niyo mpamvu nta mpamvu yo kuyitindamo cyangwa kuyibamo ahubwo twimuke tuve muri Egiputa kd Egiputa mvuga ni mu byaha, tuve mu byaha rero tugane mu ijuru.
Dukore ibyiza tuzasarura ibyiza ariko nidukora ibibi tuzasarura ibibi.
Ijambo ry’Imana muri matayo 8:23-24 hagira hati:” Yuriye ubwato, abigishwa be baramukurikira. Nuko inyanja irivumbagatanya cyane, ku buryo ubwato bwarengerwaga n’imiraba. Icyakora we yari asinziriye. Baraza baramukangura baramubwira bati “Mwami, dukize tugiye gupfa!” Ariko arababwira ati “ni iki gitumye mukuka umutima mwa bafite ukwizera guke mwe?” Arahaguruka acyaha imiyaga n’inyanja, maze haba ituze ryinshi”.
Nawe wizere Yesu azqaturisha ibikugoye ariko nubanza ukamwemerera kumusanga no kumukurikira, reka kugira ubwoba bw’intambara ahubwo uhagarare ubaze Yesu kuko nta bwato bushobora kurohama buri kumwe na Yesu.
Umwigisha:Ev HAKIZIMANA Sadoscar