Abacamanza 6:12 – Marayika w’Uwiteka aramubonekera aramubwira ati “Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n’ubutwari.”
Imana yiyereka Gidioni Israeli yari mu bihe bikomeye birangwa n’inzara, gutotezwa no guhahazwa.
Imana imwiyereka yamubwiye ibintu bibiri byanshimishije.
- “Imana irikumwe nawe”.
Kubana n’Imana n’imbaraga. Nibyo bizana itandukaniro mu buzima bwacu. Abo muri kumwe bose babaye batarimo Imana, muri “minority” ndetse muri “vulnerable”. Kubana n’Imana bitanga “majority” kd bikagira umuntu umunyembaraga. Eliya yigeze gusigarana n’Imana yonyine ariko atsinda abahanuzi ba Baali n’aba Ashera bagera kuri 850 bose hamwe. Samusoni yabanye n’Imana atsinda abafirisitiya batabarika. Wowe ubana nande?
- “Wa munyembaraga we”.
Ijambo Imana ivuze rihindura pronostics! Abantu bakwise ukomeye Imana atari ko ibona, uba ubonye ishyano. Abantu bagusuzuguye Imana atari ko ivuga, baba bakora ubusa. Ntabwo turi abo abantu bavuga ko turi, turi abo Imana ivuga. Ntabwo dukomezwa n’uko tugaragarira abantu, dukomezwa n’icyo Imana yatuvuzeho!Njye nkomezwa n’icyo Imana yamvuzeho! Nicyo niyumvamo kd nicyo ndinda buri munsi kugirango kidasimburwa n’icyo abantu bandebera mo. Wowe ukomejwe n’irihe jambo?
Maze gutekereza neza kuri aya magambo abiri, nasanze imbaraga zacu ziva ku kubana n’Imana no kwizera/ kugendera no kwirebera mu cyo yatuvuzeho!
IBUKA IKI GITERO: Turakomeye. Ntidutsindwa.
Umwigisha: Bishop Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Gospel Church Of Rwanda