Tumenye indwara ya diyabete

Indwara ya Diyabete ni Indwara imaze kumenyekana cyane kubera Umubare munini wabayirwaye bagenda biyongera umunsi ku munsi.

ESE IYI NDWARA YABA IMEZE ITE?

Tuvuga ko umuntu arwaye Diayabete mu gihe isukari yo mu maraso (Blood Glucose) yazamutse cyane ikarenga ibipimo bisanzwe mu maraso (70-110 mg/dl)

Iyi Sukari iba mu maraso niyo ituma umubiri w’ Umuntu ubona imbaraga kandi ikaba iva mubyo kurya.

Tubibutse ko kandi iyi sukari kugira ngo ikoreshwe n’ uturemangingo  tw’ Umubiri (Cellules) bisaba umusemburo wa Insulin ( Soma Insiline) ukorwa n’ Urwagashya (Pancreas)  ugafasha kugira ngo isukari iva mu byo kurya ibashe gukoreshwa mu mibiri umuntu abone Imbaraga.

N.B.: Rimwe na rimwe  Umubiri ntago ubasha kuvubura umusemburo wa Insulin cyangwa ntuwukoreshe nkuko bikwiriye bituma ya sukari izamuka mu maraso ntibashe kugera mu uturemangingo ngo Bitange imbaraga mu mibiri ahubwo isukari ikazamuka cyane mu maraso, ibi rero bitera umubiri ibibazo bitandukanye nkuko tuza kubibona

ESE NI UBUHE BWOKO BWA DIYABETE BUBAHO?

Twavuga ngo habaho Ubwoko bubiri nubundi bwa Gatatu bubaho ku babyeyi bamwe na bamwe batwite.

  1. Ubwoko bwa mbere bwa Diyabete bubaho igihe umubiri udashobora kuvubura umusemburo wa Insulin, Kenshi biterwa nuko Abasirikare b’ Umubiri ubwabo barwanya Uturemangingo tw’ Urwagashya dukora umusemburo wa Insulin.

Ubu bwoko bwa Diyabete buboneka umuntu akiri mu myaka yo hasi. Urwaye ububwoko bwa mbere (Type 1 Diabetes) amara ubuzima bwe aterwa umusemburo wa insulin.

 

  1. Ubwoko bwa kabiri bwa Diyabete (Type 2 Diabetes) nibwo bwiganza cyane, Bugaragara cyane umuntu ari mu myaka yo hejuru ya 45 kuzamura nubwo bishoboka cyane no kugaragara mu bwana. Ubu bwoko buterwa nuko Umubiri utaba ukoresha neza Umusemburo wa insulin nubwo waba uhari, Bituma isukari izamuka mu maraso.

 

  1. Ubwoko bwa 3 bwa Diyabete ni ubugaragara rimwe na rimwe ku babyeyi batwite, iyo Umwana avutse ububwoko bwa Diyabete buhita bugenda.

 

Ntitwareka kuvuga ku bundi bwoko bwa Diyabete butagaragara cyane ariko kandi butandukanye nubwo twabonye hejuru twita DIABETES INSPIDUS ( Soma diyabete insipidasi)

Iyi ikaba irangwa no kwihagarika cyane aho impyiko zisohora inkari nyinshi  cyane, ibi bikaba biterwa no kubura umusemburo wa ADH (Anti Diuretic Hormone) ushinzwe kugena ingano y’ inkari zisohorwa n’ imbyiko, iyo udakora bivamo kwihagarika cyane no kugira inyota nyinshi byumvikana neza ko biterwa nuko uba wasohoye amazi menshi bigatuma umubiri ugusaba kwinjiza andi ariko kugira inyota.

ESE NINDE USHOBORA GUFATWA N’ INDWARA YA DIYABETE?

NI IBIHE BIBAZO DIYABETE ITERA?

ESE WAMENYA GUTE KO WABA WAFASHWE NIYI NDWARA?

Uretse uburyo busanzwe bukoreshwa kwa Muganga mukumenya Diyabete, Dore bimwe mu bimenyetso byayo:

ESE UMUNTU ASHOBORA KWIRINDA DIYABETE?

Yego birashoboka nubwo kenshi kuza kwayo umuntu atabigiramo uruhare.

Ibi nibyo wakora ngo ugabanye amahirwe yo kuyirwara:

 

Twabibutsa ko indwara ya Diyabete idakira kandi itera ibibazo byinshi mu mubiri.

Uyirwaye asabwa gukurikiza neza amabwiriza ya Muganga no kugana ivuriro kenshi.

 

Byateguwe na Alex Parfait NDAYISENGA

Twifashije urubuga nka  www.niddkk.nih.gov

Murakoze cyane.