*TUMENYE ANTIKRISTO N’UMUBARE 666*

*TUMENYE ANTIKRISTO N’UMUBARE 666*

Ibyahishuwe 13 :11-18
Iki gice twabonyemo INYAMASWA 2, imwe yazamutse iva mu nyanja indi yazamutse iva mu butaka.

Iya mbere twabonye ko ari Antikristo. Inyanja twabonye ko bishaka kuvuga amahanga menshi, amoko menshi cyangwa inyanja ya Mediterane.

Abasobanuzi benshi bahuriza ko Antikristo azaturuka mu bundi bwoko cyangwa ishyanga ritari ISIRAYELI.

Bamwe bavuga Rome cyangwa ahandi.

Ni yo mpamvu inyamaswa ya kabiri izahatira Abisiraheli kuramya inyamaswa ya mbere (Antikristo).

Iya kabiri ni (umuhanuzi w’ibinyoma). Yaturutse mubutaka bagereranwa n’igihugu cy’amasezerano cyangwa urubyaro rwahano ku isi rukomoka kuri Aburahamu.

Uyu muhanuzi w’ibinyoma azaba yigize nk’intama akaba bivuze ko azaba afite kwiyoberanya agakora umurimo nk’uwo Umwuka Wera akora yemeza abantu ibyaha kandi yubahiriza Kristo, we icyo azakora ni ugutuma abantu bose bemera Antikristo.

Iyi nyamaswa ya kabiri yo ikomoka muri Isiraheli niyo izatuma Abisiraheli bayoboka Antikristo uzaba wahawe ububasha na Satani (ikiyoka), bizatuma abantu benshi baramya Antikristo.

Nkuko mbere yuko Yesu avuka habanje kubaho Yohana Umubatiza niko na mbere yuko Antikristo azatangira gukora kumugaragaro hazabanza hakabaho ba Antikristo benshi (1 Yohana 2:18) aba ni abo kumuteguriza.

Ibyahishuwe 13:13-14
Ibitangaza uyu muhanuzi w’ibinyoma azakora bizemeza abantu nk’uko Eliya yamanuye umuriro bikemeza Abisiraheli bakava kuri Bayali bakavuga ko Uwiteka ariwe Mana.

Icyo gihe abazahamya Imana bazicwa aribo bagereranwa n’ abahamya babiri.

Kubera ko abantu bazaramya Antikristo bizatuma yinjira mu rusengero rw’ Imana kugira ngo asengwe mu mwanya w’ Imana ihoraho.

Kubera ko azaba amaze kwigira Imana (2 Abatesaloniki 2:4) azakenera uwo gukora imihango y’iryo yobokamana rishya (umutambyi) uyu ntawundi ni ya nyamaswa ya kabiri ariyo muhanuzi w’ibinyoma icyo gihe azashishikariza abantu gusenga Antikristo ariwe kizira cy’umurimbuzi (Daniyeli 9:27; Matayo 24:15).

Ibyahishuwe 13:15
Nk’uko mu gihe cya Kayisari Umwami w’abami w’abaroma yashyizeho igishushanyo cye ngo bamusenge, ababyanze (twagereranya n’abakristo muri iki gihe) baricwagwa niko no mu gihe cya AntiKristo bizaba bimeze hazajyaho igishushanyo cye bagisenge. Uyu mwuka uzatuma igishushanyo kivuga n’ imbaraga kizahabwa na Satani.

Abantu bazakiramya ariko bizarakaza Imana ibahane (Habakuki 2:19).

Nk’uko Saduraka n’abagenzi be banze gupfukamira igishushanyo bakajugunywa mu itanura ry’ umuriro niko n’abazanga kuramya icyo gishushanyo bazicwa. (Daniyeli 3:6).

Yesu azahana Satani, Antikristo n’umuhanuzi w’ibinyoma.

Muri icyo gihe Imana izigira nkitabibona cyangwa isinziriye nubwo itajya ihunikira. Nibihagurukira izahita ibatsembaho (Zaburi 73:20).

Ibyahishuwe 13 :16-17 havuga:
Ikimenyetso gishyirwa ku bantu.

Ibi bizakorwa na yanyamaswa ya kabiri yavuye mubutaka (umuhanuzi w’ibinyoma).

Ibi abami ba baroma barabikoraga bashyiraga ikimenyetso ku basirikare n’abagaragu babo kikaba ari ikimenyetso cyo gutwarwa nawe. Ibyo azabikora arimo kwigana Kristo kuko abamwizera bafite ikimenyetso cy’ Umwuka Wera (Abefeso 1:18; Ibyahishuwe 7:3-4).

Abazasenga Antikristo nabo bagomba kugira ikimenyetso mukiganza cy’iburyo cyangwa muruhanga aba babikiwe ibihano kuko Imana izaba ibafitiye umujinya, dore ibyago bibategereje n’ibi bikurikira: umuriro, amazuku, ibisebe… (Ibyahishuwe 14:9; 16:2; 19:20).

Abazihagararaho ntibaramye ya nyamaswa, ntibanashyirweho ikimenyetso cyayo, bakemera gucibwa ibihanga bazazuka bimane na Kristo imyaka 1000 (Ibyahishuwe 20:4).

Iki kimenyetso kizashyirwa ku bantu kirangwa n’ ibintu 3:

Ikimenyetso kinyamaswa
Izina ry’inyamaswa
Umubare w’izina ryayo.

Muri iki gihe abahanga mu ikoranabuhanga bavumbuye akuma ushyira mumubiri w’umuntu (karimo igihe umuntu yavukiye, adresse ye, groupe sanguin, konti ye ya banki, ni umwirondoro we wose (CV). Mu gihe Antikristo azaba yimye ikimenyetso kizajya mu ruhanga no mu kiganza gusa.

Mu gihe cya AntiKristo azagenzura ibintu byose (ubukungu, kwivuza, imico n’imibanire, imitekerereze y’umuntu, ikintu cyose azaba acyigenzura akoresheje ikoranabuhanga).

Niyo mpamvu abazanga ikimenyetso cye batazarya, batazanywa kuko batazaba bemerewe kugura cyangwa kugurisha bazapfa bazize kubaha Imana.

Ni ubu amayobera ya AntiKristo yaratangiye ariko ntabwo arakora kumugaragaro kuko Itorero rikiri ku isi. (2 Abatesaloniki 2:7).

Ibyahishuwe 13:18
Uyu murongo uravuga ngo aha niho ubwenge buri.

Iri jambo “niho ubwenge buri” rigaruka mu Ibyahishuwe 17:9 “imitwe 7=imisozi 7 yicaweho ni umugore.

Mu bihe bitandukanye uyu mubare 666 Wamennye wino nyinshi abantu bashaka kuwusobanura.

Uyu mubare Bibiliya yita umubare w’umuntu bashaka kuvuga Antikristo ntabwo wagiye uhurizwaho kuwo Antikristo ariwe.
Ubundi Antikristo bisobanura urwanya Kristo (contre-Christ; against Christ).

Mu bihe bitandukanye by’ Itorero abantu bagiye bawitirira amazina y’abantu bibihanganye batandukanye cyangwa ahantu.

Dore uko bagiye bawusobanura:
Mu kinyejana cya mbere mu Itorero rya mbere babonagamo umwami w’abami Neron Cesar.
Iyo bafataga KSR NRON bakifashisha inyuguti z’igiheburayo babonagamo Umubare 666.
K=100
S=60
R=200
N=50
R=200
O=6
N=50
————–
666
Neron yatwitse umujyi wa Roma arangije abeshyera abakristo hicwa benshi ndetse uwitwa Domisiyani wo mu gihe Yohana yandikaga igitabo cy’Ibyahishuwe uyu mwami w’abami yishe abakristo benshi kurutaho abo Neron yishe. Ibi byatumaga abo icyo gihe bamubonamo Antikristo.

Muri icyo gihe nabwo bifashishaga imibare y’ikilatini naho babona 666
I=1
V=5
X=10
L=50
C=100
D=500
————–
666

Ubu buryo babuhuza ni ingofero ya Papa na kashe ya Vatican handitsemo Vicarius fil dei
Abagendera ku ibi bisobanuro bemeza ko ari Papa ndetse bagiye batanga n’amazina y’abapapa bazaba Antikristo ntibihure.

Mu gihe cya Medieval (moyen age) Abakristo bavugaga ko Mohammed ariwe Antikristo.

Mu bihe bya Reform:
Abagatulika babonaga muri Luther na bagenzi be mo Antikristo.
Abaporoso nabo bakemeza ko Papa na Kliziya gatulika aribo Antikristo.

Nyuma baje kuvuga ko Napoleon III ari Antikristo bikomereza kuri Hitler. Dore ko izina rya Hitler naryo barikuramo 666
H=107
I=108
T=119
L=111
E=104
R=117
————–
666
Ibi babibaraga iyo inyuguti A =100; B=101 gukomeza..

Mu bihe byose hagiye habaho ibihuha ko Antikristo yaba yaramaze kuvuka n’ubu hari ababivuga ariko nk’uko ntawuzi igihe Yesu azagarukira niko ntawuzi neza igihe Antikristo azagaragarira.

Hari Abavuga ko azakomoka mu muryango wa Dani kuko iyo basomye Ibyahishuwe 7:1-8 umuryango wa Dani ntubonekamo ndetse bakareba ibyo Yakobo yamuvuzeho mugihe yaragaga abana be (Itangiriro 49:17) “Dani azaba inzoka munzira n’incira mukayira.

Ibi abasobanuzi ba Bibiliya benshi bahamya ko ari uko Dani ariwe watangije gusenga ibigirwamana (Abacamanza 18:1-31) akabyigisha n’abisiraheli bose.

Ibi nibyo bituma izina rye ritaboneka mu miryango iri gitabo cy’Ibyahishuwe 7.

Kwemeza ko mu muryango wa Dani ariho Antikristo azava nibyo kwitondera.

Kumenyereza abatuye isi uyu mubare 666 mbere yuko Antikristo atangira.

Twabonye ko nubwo Antikristo ataratangira ariko ba Antikristo benshi bamuteguriza badutse! (1 Yohana 2:18).

Ibi Satani abikora anyuze kugushyira ku bikoresho bimwe na bimwe uyu mubare 666 nko ku matoroshi, ibikombe by’ibyuma, amasahani, indumane n’ibindi;
Kwishyiraraho ibimenyetso ku mubiri;
Gushyiraho system imwe igenzura ibintu hafi ya byose (ikoranabuhanga).

Kubika utwuma mu mubiri; n’ibindi…
Ibi ni ukumuteguriza kugira abantu nibabibona be kuzikanga ahubwo bazabibone nk’ibisanzwe.

Uyu mubare 666 twawusobanura gute?
Nk’uko twabibonye umubare 3 uvuga Imana naho 7 uvuga ubwuzure bw’ubumana (la perfection divine) naho 6 ivuga umuntu cyangwa ibintu bituzuye.

Umwana w’umuntu afite aho agarukira, afite ibyo adashoboye, ibyo akoze kenshi bigaragaza ko hari ikibura kuko byakozwe nawe.

Mu gihe cya AntiKristo umwana w’umuntu azahabwa imbaraga na Satani akore ibintu bitangaje bitume yishyira hejuru. N’ubu byaratangiye kuko umuntu asigaye yigira Imana akumva arihagije.

Uwitwa Beyonce aherutse gusohora igitabo yise bibiliya ye, igenewe abagomba kumusenga.

Abantu bumva ubu bashoboye niyo mpamvu batera Imana umugongo bagahakana ko itabaho, abandi batangije insengero zo gusenga Satani.

Mu gihe cya AntiKristo umwana w’umuntu azahabwa imbaraga na Satani narangiza atuke Imana, ndetse yiyite imana igomba gusengwa.

Muzarebe n’ ubu, mu nsengero zacu harimo abantu babona ubushobozi bagahita bareka gusenga bakumva ko ibyo bafite bihagije. Ikibabaje n’ uko iyo bishize cyangwa iyo bagize ingorane bongera gushaka Imana.

Ni yo mpamvu abasobanuzi ba Bibiliya benshi bemeza ko Antikristo ari ubwami bwa Roma buzongera bukagira imbaraga (bukazuka) bugategeka isi bakoresha imvugo ivuga ko ari Neron uzaba wazutse.

Ufite ubwenge aha niho ubwenge buri kandi Imana itanga ubwenge itabwimanye kandi Umwuka Wera twahawe agomba kutuyobora mu kuri kose.

Ijambo inyamaswa rigaruka inshuro 36 mu gitabo cy’ Ibyahishuwe iyo uteranije uhereye kuri1-36 nabyo bibyara 666: (1+2+3+4+5+6+7+8+9+10+11+12+13+14+15+16+17+18+19+20+21+22+23+24+25+26+27+28+29+30+31+32+33+34+35+36) bihura na 666.

Mu rurimi rw’ikigereki Ijambo Christos (CH-X-S) bararihina rikavamo 666 kandi twabonye ko Antikristo yishushanya na Kristo, umuhanuzi w’ibinyoma akishushanya ni Umwuka Wera, Satani akishushanya n’ Imana.

Birasaba ko abantu bitondera uyu mubare nk’ uko Bibiliya yabivuze.

Ni gute umukristo yakwitwara imbere y’ibimenyetso biteguza gukora kumugaragaro kwa AntiKristo?

Ubundi Bibiliya ibyita ibimenyetso by’iminsi y’imperuka kandi byatangiye uhereye ku munsi wa Pentekoti kuko niho iminsi y’imperuka yatangiye ukurikije ubuhanuzi bwa Yoweli 2:28.

*Dore bimwe umukristo yakora:*

Kwihutira gushyirwaho ikimenyetso cy’Imana aricyo Mwuka Wera (Abefeso 1:13).

Niba ufite ikimenyetso cy’Imana ntugomba gutinya icya Antikristo kuko icye kitajya hejuru y’icy’Imana.

Kunyurwa ni iby’Imana yaguhaye. Ibi nibyo Pawulo yahuguriye Timoteyo amaze kumubwira ko turi mu minsi y’imperuka.

Kuba maso uhora imbere y’Imana kugira ngo utazatungurwa kandi umenye naho ibihe bigeze. (Matayo 25:1-10) kugira ngo ubwo Yesu azagaruka azasange ufite amavuta mu mperezo.

Kugira intwaro z’Imana zose (Abefeso 6:10-)
Guhora wezwa n’ijambo ry’Imana n’Umwuka Wera n’amaraso ya Yesu.

Kutabonamo ibintu byose mo Antikristo ukivanamo ubwoba.

Nuko noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho (Abaroma 8:31).
Mwene so Rev. Mugiraneza J Baptiste