Tugendane ikimenyetso kizatuma batatwitiranya – Ev. Ntashyeneza Theophile

Tugendane ikimenyetso kizatuma batatwitiranya – Ev. Ntashyeneza Theophil

1. AMAGAMBO ABANZA

GUSOBANURA AMAGAMBO

-KUGENDANA: Kwitwaza ikintu aho ujya hose kikakuranga kiakanagutandukanya n’abandi kuko ari ingirakamaro mu buzima bwawe

IKIMENYETSO: Ni ikirango kigaragaza umuntu uwo ari we, cyangwa ikintu icyo ari cyo

Dusome YOSUWA 2:18-21:

18 Nitugera muri iki gihugu uzapfundike aka kagozi gatukura ku idirishya uducishijemo, ariko so na nyoko na bene so n’abo mu rugo rwa so bose, uzabateranirize iwawe.

19 Nihagira umuntu uva mu nzu yawe agasohoka, amaraso ye ni we azabaho twe nta rubanza ruzatubaho. Kandi umuntu wese uzaba ari hamwe nawe mu nzu, amaraso ye azatubeho nihagira umwakura.

20 Ariko nutubura ntituzagibwaho n’urubanza rw’indahiro uturahije.”

21 Na we arababwira ati”Bizaba nk’uko muvuze”, maze arabasezerera baragenda. Nyuma apfundika akagozi gatukura ku idirishya.

 YOSUWA 6:22-24

22 Maze Yosuwa abwira ba bagabo babiri batataga igihugu ati”Nimwinjire mu nzu ya maraya uwo, musohore uwo mugore n’ibyo afite byose nk’uko mwamurahiye.”

23 Nuko abo basore bari batase barinjira, basohora Rahabu na se na nyina na bene se, n’ibyo yari afite byose n’umuryango wabo wose, babishyira inyuma y’urugerero rw’Abisirayeli.

24 Umudugudu barawutwika n’ibyarimo byose, keretse ifeza n’izahabu n’ibintu by’imiringa n’iby’ibyuma, kugira ngo bazabishyire mu nzu y’ububiko bw’Uwiteka.

                 Matayo 7:15-16

INGINGO Z’INGENZI

1. Ufite ikimenyetso aba zi icyo kimumariye kurusha undi wese bigatuma akirinda akanacyitaho

Rahabu yari azi neza ko agashumi gatukura yasezeranyeho ikimenyetso n’abatasi ari ko konyine kazamukiza ubwo bazaba bateye umudugudu arimo!

Ibi byatumye agashyira mu idirishya yari yabwiwe kandi yubahiriza amabwiriza yose yahawe adaciye ku ruhande

2.Ugendana ikimenyetso asabwa iki?

Ugendana ikimenyetso asabwa kubahiriza amabwiriza y’uwakimuhaye kugira ngo kimugirire umumaro,bitabaye ibyo cyamubera imfabusa.

Inkike zimaze kuriduka I yeriko abatasi bagiye bashakisha ahantu hari agashumi gatukura nk’ikimenyetso cyo gukiza rahabu,abari mu nzu iriho ikimenyetso ndetse n’ibi muri iyo nzu!

Basabwaga no kuguma muri iyo nzu kukoiyo bayivamo agashumi gatukura kayiriho bashoraga kurimbukana n’abandi,ariko kuko bubahirije amabwirizaagenga ikimenyetso rahabu yarokokanye n’abe n’ibye.

3. Ikimenyetso cyagushyira mu kaga cyangwa kikakagukuramo

Ibimenyetso abantu bagendana si ko byose aba ari byiza n’ubwo biba bifite icyo biranga

Rahabu n’abari mu nzu ye ikimenyetso bari bafite cyabakuye mu kaga abandi bo mu mudugudu wa yeriko barimo.

Umuntu wese akwiriye kugenzura ibimenyetso bimuranga kuko ijambo ry’Imana ritubwira ko utwara inkota azicwa nayo(Matayo 26:52),kugira ngo amenye neza niba ikimenyetso atwaye ari icyo kumukiza cyangwa kumurimbuza

4.Abakiriye Yesu nabo bafite ikimenyetso kibaranga

Nk’uko ijambo ry’Imana ryabitubwiye mu butumwa bwiza bwanditswe na  Matayo 7:15-16,aho Yesu yavuze ati mwirinde abahanuzi b’ibinyoma kandi akabwira abo yigishaga ko ikimenyetso kizabaranga ari imbuto zabo.

Abakiriye Yesu rero bashizweho ikimenyetso cy’amaraso ye kibatsindishiriza kandi kikabahesha no kwera imbuto nziza babiheshejwe na mwuka wera.

UMUSOZO

Mu isi tugira ibimenyetso bitandukanye bituranga kandi tugendana,byiza cyangwa bibi!

Nyamara dusabwa kutavavanga no kubahiriza amabwiriza y’ibimenyetsoibimenyetso bituranga kugira ngo tutiranywa n’abo tutaribo.

Mu buryo bw’umwuka abakijijwe bakakira yesu nk’umukiza n’umucunguzi w’ubugingo bwabo bashyizweho ikimenyetso cy’amaraso ya Yesu kigatuma batsindishirizwa ndetse abubahirije amabwiriza yo gutwara icyo kimenyetso nta teka bazacirwaho ahubwo ubwo kristo azagaruka aje kwima ingoma ye bazamusanganira maze bimane nawe ingoma iteka ryose.

Amen

Ev. Ntashyeneza Theophil