Tube abafatanyabikorwa beza b’Imana

Muri Matayo 24:14 haravuga ngo: “Kandi ubu butumwa bwiza bw’Ubwami buzigishwa mu isi yose, ngo bube ubuhamya bwo guhamiriza amahanga yose…”

Kuvuga ubutumwa bwiza ntibyagenewe ba pasiteurs gusa, buri wese yabikora.

Hari bamwe bashobora gutekereza ko kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo ari iby’abamalayika, abashumba (pastors), ….Oya, Buri mu kristo wese yaba umuhamya w’imirimo myiza  n’ubutumwa bwiza  bwa Kriso ashobora, kwamamaza inkuru nziza ya Kristo

Dushobora kuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu buryo dusangiza abandi ubuzima cyangwa ibyo ducamo, uburyo tugaragaza Kristo binyuze mu buryo tubaho cyangwa tubana n’abandi mu buzima bwa buri munsi.

Zirikana ko imirimo myiza ivuga gusumba imvugo

Burya ubutumwa dutanga tutavuze ni bwo bwihuta mu kumvikana kuruta ubwo twavuga dukoresheje iminwa yacu. Ahangaha ndavuga ko byabikorwa dukora bituranga mu buzima bwa buri munsi nibyo twagombye kugaragarizamo Kristo kuruta cyane uko twamuvugisha iminwa yacu gusa.

Iyo ibyo ukora nta gukiranuka kubamo kandi witwa umukristo, bizagorana cyane ko na wamuturanyi wawe udakijijwe, uwo mukorana mu kazi utarakira Kristo cyangwa n’abandi mubana buri munsi bizagorana ko bakizwa kdi utaberera imbuto nziza zabakururira gukizwa.

Nanone kandi, buriya iyo ukijijwe ukanagerekaho ibikorwa by’urukundo byo gufasha abari mu kaga no kwitangira umurimo w’Imana nko gutanga inkunga yo kwagura umurimo w’Imana aho usengeranabyo burya uba uri umukristo uhiriwe.

Muri byose, dukwiye kuba abafatanyabikorwa b’Imana. Duharanire kuba umufatanyabikorwa mwiza w’Imana mu gucungura isi.

Imana icyeneye igihe cyacu/umwanya wacu, icyeneye impano zacu (impano ya buri umwe ifite umumaro mu mugukora umurimo w’Imana), amafaranga yacu nayo burya ashobora kuvuga ubutumwa bwiza; ibi byose Imana irabikeneye uyu munsi.

Twige kuba abavugabutumwa buzuye, bakorana n’Imana.

 

Umwigisha: Ev. Kwizera Janvier