Tegereza Imana wiringiye

Zaburi 42:5 “Mutima wanjye ni iki gitumye wiheba? Ni iki gitumye umpagarara mo? Ujye utegereza Imana kuko nzongera kuyishimira agakiza kayo.”

Ese umutu w’imbere ajya yiheba?

Rimwe na rimwe uwanjye ajya abikora. N’uwa Dawidi ni uko. Akimara kubyumva atyo, Dawidi yashyize ibyiringiro bye mu Mana kandi ayitegereza ayihimbaza nk’umutabaziwe n’Imana ye.

Kugira ngo aneshe kwiheba n’ibyiyumvo bye, yakoresheje indirimbo no kwatura ko kubohoka. Niyo mpamvu zaburi ze nyinshi ari indirimbo zihimbaza Imana zo kuririmbira hagati mu mibereho idatuje.

Dawidi yari zi ko iyo yagwaga, n’imbaraga ze zagwanaga na we. Niyo mpamvu yibwiraga, akabwira ubugingo bwe (ibitekerezo, ubushake, n’amarangamutima), maze akisubiza mo integer kandi akikomereza ku Uwiteka Imana ye (1 Samweli 30:6).

Nitwisanga mu mibereho yo yo gukandamizwa nk’iyo, tujye dutegereza Imana twizeye, tuyihimbaze kuko ari we mutabazi n’Imana yacu, kandi twisubizemo intege, twikomeze ku Uwiteka.

Twebwe nk’abakiranutsi, dutunganiye Imana, tubiheshejwe no kwizwera Yesu Kristo, twebwe abafite ubuhungiro n’ibyiringiro byacu mu Mana dushobora kuririmba tukishima! Uwiteka aradutwikira kandi araturinda. Iraturwanirira tuyihimbaje.

(2 Ngoma 30:17, 20-21).

Joyce Mayer.