SUBIRANA AGACIRO KAWE MU MANA/Harerimana Anaclet

Young business man looking at his reflection in wall mirror fixing necktie. Corporate business employee getting ready for work. Flat style isolated vector illustration on white background.

Mu byaremwe byose nta na kimwe cyahawe agaciro nk’akahawe umuntu. Kuko umuntu yaremwe asa n’Imana!! Nyamara ako gaciro ntiyabashije kukagumana kuko umwanzi Satani yamushutse agacumura ku Mana. Ese hari amahirwe ko umuntu yakongera kugira agaciro nk’ako yahoranye akiremwa?

Dusome:
(ITANGIRIRO 1:26)
Imana iravuga iti Tureme umuntu agire ishusho yacu ase natwe, batware amafi yo mu nyanja, n’inyoni n’ibisiga byo mu kirere, n’amatungo n’isi yose, n’igikururuka hasi cyose.

ZABURI 8 : 4 – 9
4 Iyo nitegereje ijuru, umurimo w’intoki zawe, N’ukwezi n’inyenyeri, ibyo waremye,
5 Umuntu ni iki ko umwibuka, Cyangwa umwana w’umuntu ko umugenderera?
6 Wenze kumugira nk’Imana aburaho hato, Umwambika ubwiza n’icyubahiro nk’ikamba.
7 Wamuhaye gutegeka ibyo waremesheje intoki zawe, Wamweguriye ibintu byose ubishyira munsi y’ibirenge bye.
8 Wamuhaye gutwara intama zose n’inka, N’inyamaswa zo mu ishyamba na zo,
9 N’ibiguruka mu kirere n’amafi yo mu nyanja, N’ibinyura mu nzira zo mu nyanja byose.
(Zaburi 8:4;9)

Ibi byanditswe bitwereka agaciro gakomeye Imana yaremanye umuntu

Gusa n’Imana
Ubutware bwo gutwara
ibindi byaremwe byose.

Umuntu ataracumura yari yambaye ubwiza bw’Imana kdi yari afite ubutware kubindi biremwa.
Ubutware yari afite bugaragarira aho yahawe kwita amazina. Uko yise ikintu cyose niko byabaye. Imana ntiyigeze imuvuguruza ku mazina yatanze.
Bivuze ko ibyo yakoze ariko n’Imana ubwayo yari kubikora.

Kugwa k’umuntu ( Gukora icyaha) niko kwamuzaniye gutakaza ubwiza n’ubutware bwose yari yarahawe n’Imana.
Kubera icyaha, Umuntu yatakaje bwa bwiza yaremanywe asigara yambaye ubusa.

Kubera icyaha kandi umuntu yatakaje ubutware yari afite ku byaremwe bindi. Asigara ahigana n’inyamaswa, ubutaka bumumerera ibitovu n’amahwa aho kumuha ibiribwa gusa….

Iyo Imana idusaba kuyegera no gusa na Yo iba ishaka ko dusubirana ubwiza bungana nubwo Adamu yari afite akiremwa.
Ibyo nibwira kubagirira ni ibyiza si ibibi: nshaka kubasubiza ubwiza mwahoranye, nshaka kubagira bashya.

Hariho amahirwe ya kabiri twahawe yo kongera gusubirana ibyo twari twaratakaje. Ayo mahirwe twarayagenewe twese, ariko kuyahabwa si agahato ni amahitamo yawe.

Ayo mahirwe twahawe ni Yesu Kristo
(2 Abakorinto 5:17)

Kwizera Yesu no kumwemera nk’Umwami n’umukiza (kubyarwa ubwakabiri), ni byo byonyine bituma dusa n’Imana kandi tugasubirana bwa bwiza na bwa butware umuntu yahoranye ataracumura.

Reka dusenge nka Yesu tuti:
Data wa twese utugarurire bwa bwiza twahoranye kera tukiri muri Edeni””

Si ukudusubiza ubwiza twahoranye gusa, ahubwo Yesu azagaruka atujyane twibanire n’Imana iteka ryose, ubwo tuzaba dutsinze iyi si na Satani.
Imana ibahe gukomeza guhishurirwa ibyiza biri mu Mana.

Anaclet Harelimana