Soma Bibiliya umunsi ku wundi: Itangiriro 1: 4-7

Imana irema isi n’ijuru n’ibirimo byose
Itangiriro 4-7
4. Imana ibona umucyo ko ari mwiza, Imana itandukanya umucyo n’umwijima.
5. Imana yita umucyo amanywa, umwijima iwita ijoro. Buragoroba buracya, uwo ni umunsi wa mbere.
6. Imana iravuga iti “Habeho isanzure hagati y’amazi, rigabanye amazi n’andi mazi.”
7. Imana irema iryo sanzure, igabanya amazi yo munsi y’isanzure n’ayo hejuru yaryo, biba bityo.