Itangiriro 11:1- 9
Uyu munara ni igikorwa gikomeye mu mibanire y’umuntu n’Imana.
Kuko mu gihe bajyaga kuwubaka abantu bahuje umutima kandi bawuhuriza kunama mbi, ndetse barangije bayishyira no mubikorwa.
Nyuma y’uko Uwiteka afashe icyemezo gikomeye cyo kurimbura abantu n’ibintu agasiga bake n’ibintu bike byarokokeye mu nkuge.
Abo bamaze gusohokamo nabo rero ntabwo batunganiye Uwiteka nk’uko abishaka ahubwo bakoze uko bashaka`
Bibiliya itubwira ko ngo Isi yose yari ifite ururimi rumwe n’amagambo amwe.
Ni uko Bagenda berekeye iburasirazuba, babona ikibaya kiri mu gihugu cy’i SHINARI, barahatura.
Barangije Barabwirana bati: “Mureke tubumbe amatafari, tuyotse cyane.” Kandi ubwo mwumva bagiraga amatafari mu cyimbo cy’amabuye, bakayafatanisha ibumba mu cyimbo cy’ibyondo. Murumva ko bitari byoroshye Sibwo bagiye inama abana b’abantu n’ibitangaza.
Murebe IBYAHA BYARI MURI UYU MUGAMBI MUBI YABO
Kwishyira hejuru
Umurongo 4 “Baravuga bati: “Mureke twiyubakire umudugudu n’inzu y’amatafari ndende, izagere ku ijuru, kugira ngo twibonere izina rimenyekana, twe gutatanira gukwira mu isi yose.”
Aba bantu ngo bari bafite icyifuzo cyo kubaka izina ryabo rikamamara mu mwanya w’izina ry’Imana.
Ibi byagarukaga ku cyaha cya Adamu nawe wariye ku mbuto ashaka kuba nk’Imana. Iyi kamere niyo igikurikirana umuntu nubu kandi nibyo Nebukadineza yakoraga ngo bamusenge ukwezi kose ndetse akikubita mugituza ati Babuloni niyubakiye.
Iki kinyoma satani yakibeshyeshyeje Yesu ati “ibi byisi byose ndabiguha nupfukama ukandamya.” (Mat.4)
Nkuko twabonye ko bariya bantu bashakaga kubaka ngo izina ryabo rimenyekane n’uyu munsi wa None hari benshi bakora Ibyiza babikora ngo bamamare cyangwwa se biyubakire Amazina.
Abo tubasanga mumirimo myinshi itandukanye:
Hari abashobora kwitanga bikomeye ngo izina ryabo rimenyekane kandi iyi myitwarire kandi igenda ifata abantu benshi no mubyiciro bitandukanye:
- Abanyempano,
- Abakozi b’Imana batandukanye,
- Abakristo n’abandi
Bashaka kubaka amazina yabo, aho kubaka ubwami bw’Imana.
Navuga nk’Abavuga ubutumwa bashishikaye ngo Izina ryabo ryamamazwe .
Abaririmba ngo bamamare,
Abahanura ngo bamamare,
Ongeraho abandi nawe uzi cyangwA wibutse …
Ariko burya Kuko Imana ireba mu mutima impamvu Imenya abakora ngo Izina ry’Uwiteka rishyirwe hejuru n’ abakora kugirango bamamare ubwabo .
- Uhuza inama yo gukora ikibi.
Iki nacyo n’icyaha Imana yanga urunuka, abantu bajya mukigare cyo gukora ibibi.
Mugihe cya Nowa Imana ngo yitegereje abantu ibona bose barabaye babi uretse Nowa utarifatanije nabo ndetse n’i Sodomu uretse Loti abandi bose bari babi.
Niko n’uyu munsi Imana ijya ibuza kwifatanya n’ababi ahubwo ikadusaba kwitandukanya nabo kuko dukwiye kuba umucyo kandi utagira aho uhurira n’umwijima.
Ntabwo Imana yajya muruhande rw’ababi kabone niyo isi yose yahuriza kukibi.
Niyompamvu itabashyigikiye:
Umurongo 8:”Uwiteka abatataniriza gukwira mu isi yose, barorera kubaka wa mudugudu.”
Mwene Data ukwiye kumenya ko Imana yacu ari Imana ireba, izi ibyo dukora kandi ikamenya n’impamvu zidutera kubikora.
Umva, Uwiteka amanurwa no kureba umudugudu n’inzu ndende, abana b’abantu bubatse.
Amaze kuwubona aravuga ati”Dore aba ni ubwoko bumwe n’ururimi rumwe, ibyo ni byo babanje gukora none ntakizabananira gukora bagishatse.
Aha Imana yabonye ko bahuje icyo biyemeje byanze bikunze bazakigeraho gusa ikibabaje ni uko uwo mugambi wabo wari unyuranyije n ubushake bw Imana.
Hari ibyo dukora ndetse tunabihurijeho turi benshi nyamara aho kutuzanira umugisha aribidukururira umuvumo.
Nicyo cyabaye kuri aba bahuje umutima bizanira kudahuza kw’iteka bateza isi yose umuruho.
7-8 :”Reka tumanuke tuhahindurire ururimi rwabo, rubemo nyinshi zinyuranye, be kumvikana. Ni cyo cyatumye witwa Babeli, kuko ari yo Uwiteka yahinduriye ururimi rw’abo mu isi bose, rukavamo nyinshi zinyuranye, kandi ari yo yabakuriyeyo, akabatataniriza gukwira mu isi yose. ”
Dusoza rero nshuti y Umusaraba ndabiifuriza kwirinda umwuka w’i Babeli uriho muri iyi minsi yanyuma kugirango utagibwaho n’umuvumo nkabo
2 Ingoma 30:7 “Kandi mwe kumera nka ba sogokuruza banyu, cyangwa bene wanyu bacumuraga ku Uwiteka Imana ya ba sekuruza, bigatuma ibatanga bakarimbuka nk’uko mubireba. ”
mugisha Uwiteka atanga ukomeze kubabaho
Donna Mma Vanessa