Naho nanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu, Sinzatinya ikibi kuko ndi kumwe n’Imana: Past Jean Baptiste NTAMBABAZI
Ijambo ry’Imana ridusaba gutuza umutima no kudahangayikishwa n’ibyo tunyuramo mu isi, inshyimbo yawe n’inkoni yawe nibyo bimpumuriza.
(Zaburi 23:4).
Hano mw’isi ushobora kunyura mu misozi n’ibikombe by’uburyo bwinshi, ugahuriramo n’ibiteye ubwoba ndetse bikomeye.
Ariko humura witinya izere ko uri kumwe n’Imana, kandi niyo wanyura mu gikombe cy’igicucu cy’urupfu ukumva n’amajwi mu mutima wawe agutera ubwoba, ndetse ukumva n’amajwi aturuka hanze aguca intege ukumva ko upfuye birangiye.
Ikomeze ku Uwiteka Imana yawe yagutambukije muri bya bikombe wagiye unyuramo ukabisohokamo, n’ubu iracyahari ntaho yagiye izakomeza kukurinda.
Umwigisha: Past Jean Baptiste Ntambabazi