Rwamagana: Abadiyakoni bashya muri paruwasi ya ADEPR Kigabiro bahawe ubutumwa bukomeye

I Rwamagana, mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kigabiro hasengewe abadiyakoni 57 mu midugudu itanu igize iyi paruwasi, aba bose baje biyongera ku bandi 106 bari basanzwe muri izi nshingano. Ni igikorwa cyabaye  ku wa 15 Nzeri 2018, ku cyicaro cya Paruwasi.

Abadiyakoni 57 bashya basengewe bose uko baturuka mu midugudu itanu igize paruwasi ya ADEPR ya Kigabiro.

Umushumba w’iyi Paruwasi ya Kigabiro yavuze kokuba hasengewe abadiyakoni benshi baje biyongera ku bandi batari bake bari basanzwe mu nshingano ngo byakozwe kubw’impamvu zo guteza imbere umurimo w’Imana.

Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Rev. Karangwa John, mu butumwa yabwiye abasengewe bose yabibukije ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo no kuba intangarugero mu bandi banayoborwa na Mwuka wera.

Rev. John KARANGWA
Umuvugizi Wungirije akaba n’Ushinzwe Ubuzima bw’Itorero

Yagize ati: “Mbifurije kuba inyangamugayo, abadakunda inzoga, abatari intereganya, Atari abanyarutoto, batanywa ibisindisha, abitonda, ababasha gutegeka neza mu rugo rwabo, n’ababasha kurinda itorero rya Kristo Umwami, kandi babe buzuye Umwuka Wera.” Izi mpanuro yazibahaye yifashishije icyanditswe cyiboneka muri Timoteyo 3:8.

Abakirisitu bari baje kwihera ijisho icyo gikorwa

Uko imidugudu yatorayijwemo abasengewe

 

 

 

 

 

Dushingiye ku mibare yatangajwe n’umushumba wa Paruwasi, abasengewe bose hamwe ni abadiyakoni 165.

ANDI MAFOTO

Umushumba wa ADEPR Rwikubo ari naho ku cyicaro cya Paruwasi ya Kigabiro
Umushumba wa ADEPR Paruwasi ya Kigabiro
Rev. Karangwa John wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa