I Rwamagana, mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kigabiro hasengewe abadiyakoni 57 mu midugudu itanu igize iyi paruwasi, aba bose baje biyongera ku bandi 106 bari basanzwe muri izi nshingano. Ni igikorwa cyabaye ku wa 15 Nzeri 2018, ku cyicaro cya Paruwasi.
Umushumba w’iyi Paruwasi ya Kigabiro yavuze kokuba hasengewe abadiyakoni benshi baje biyongera ku bandi batari bake bari basanzwe mu nshingano ngo byakozwe kubw’impamvu zo guteza imbere umurimo w’Imana.
Umuvugizi w’Itorero rya Pentekote mu Rwanda ADEPR wungirije ushinzwe ubuzima bw’itorero wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, Rev. Karangwa John, mu butumwa yabwiye abasengewe bose yabibukije ko bagomba kurangwa n’ubunyangamugayo no kuba intangarugero mu bandi banayoborwa na Mwuka wera.
Yagize ati: “Mbifurije kuba inyangamugayo, abadakunda inzoga, abatari intereganya, Atari abanyarutoto, batanywa ibisindisha, abitonda, ababasha gutegeka neza mu rugo rwabo, n’ababasha kurinda itorero rya Kristo Umwami, kandi babe buzuye Umwuka Wera.” Izi mpanuro yazibahaye yifashishije icyanditswe cyiboneka muri Timoteyo 3:8.
Uko imidugudu yatorayijwemo abasengewe
- Umudugugudu wa ADEPR Kigabiro hari hasanzwe abadiyakoni 16, abasengewe ni 10.
- Umudugugudu wa ADEPR Karuhayi hari hasanzwe abadiyakoni 12, abasengewe ni 10.
- Umudugugudu wa ADEPR Sovu hari hasanzwe abadiyakoni 11, abasengewe ni 8.
- Umudugugudu wa ADEPR Sibagire hari hasanzwe abadiyakoni 26, abasengewe ni 8.
- Umudugugudu wa ADEPR Rwikubo hari hasanzwe abadiyakoni 41, abasengewe ni 23. Impamvu aha ho hasengewe benshi umushumba wa Paruwasi yavuze ari uko aha ari ho ku cyicaro cya Paruwasi kandi hakaba haba amateraniro atatu. Ikindi, muri abo basengewe haburagami umwe wari wakoze impanuka ariko umusumba avuga ko namara gukira neza nawe azajya munshingano ze kuko bamutoranyije ari inyangamugayo kimwe n’abasengewe bose.
Dushingiye ku mibare yatangajwe n’umushumba wa Paruwasi, abasengewe bose hamwe ni abadiyakoni 165.
ANDI MAFOTO