Rinda umutima wawe kurusha ibindi: Cyprien Kana

Rinda umutima wawe kurusha uko urinda ikindi cyose, Kuko ari ho ubugingo bududubiriza kandi akaba ariho ubutunzi nyakuri buherereye : Cyprien Kana

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Imigani 4:23 hagira hati:”None mwebweho, abo nkunda, kuko musanzwe muzi ibyo, mwirinde ngo ntimutwarwe n’ubuzimire bw’abatirinda, mugata ugushikama kwanyu”.

Uhagarare wemye kandi ushikame kuko ibiguhiga biracyariho kandi birakwasamiye ngo biguhitane.
Mu gitabo cya 2 cya Petero 3:17 hagira hati:” Nuko rero bakundwa, ubwo muburiwe hakiri kare, mwirinde mutayobywa n’uburiganya bw’abanyabyaha mukareka gushikama kwanyu”.

Iherezo rya byose riri hafi: nuko mwirinde, kugira ngo mubone uko mushishikarira gusenga ntihagire umuntu witura ikibi uwakimukoreye ahubwo mukorerane ibyiza  mwirinde icyitwa ikibi cyose.

Nuko mwirinde cyane uburyo mugenda, mwoye kugenda nk’imburabwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge kandi mwirinde kugira ngo imitima yanyu ntiremererwe aubwo ibe nk’umuteguro.

Mwirinde kandi murindane mugenzi wawe nagwa mu cyaha  umuhanure; ni yihana, umubabarire. Mwirinde ukwifuza kose, kuk’ ubugingo bw’umuntu butava mu bintu atunze.

Mwirinde abigira abahanuzi kuri mwebwe bambaye nk’intama; arikw imbere ar’ amasega y’inkazi. Mwirinde ntimugakorere ibyiza byanyu mu maso y’abantu kugira ngo babarebe: nimugira mutyo, ntimuzabana n’Imana.

Umwigisha : Cyprien Kana