Prophet Claude yagaragaje impamvu abakristo bakwiye kwirinda telefoni mu rusengero

Ibi Prophet Claude NDAHIMANA yabivuze kuri uyu wa kane taliki ya 7 Gashyantare ubwo yigishaga kubijyanye n’umumaro wo gusenga Imana, mu iteraniro riba buri mugoroba ku rusengero ayoboye rwa Soul Healing Revival Church, Kibagabaga.

Prophet Claude yabivuze ashingiye ngero za bamwe mu bakristo mu nsengero bakunze kurangarira muri telefoni zabo ku mbuga nkoranyambaga nka whatsapp n’izindi.

Yabwiye abari mu iteraniro ati: “Telefoni ni nziza ariko satani nazo azikoreramo.”

Aho niho yaboneyeho guhwitura abakristo abibutsa ko nubwo izo mbuga ari nziza ariko ngo zidakwiye kubarangaza mu iteraniro kuko hari igihe satani abariganya bakaba bacikwa n’ibyari bibafitiye umumaro mw’iteraniro.

Yashimangiye ko by’umwihariko mu gihe cyo gusenga badakwiye kugira ikintu na kimwe cyabarangaza.

Yasoje iyi mpanuro agira ati: “Tujye tuba maso mu gihe cyo gusenga kugirango satani ataturiganya. (…) Satani nta kiza agira na kimwe.”