KWIYANDIKISHA
Tunejejwe no kubamenyesha ko PBC yongeye gukingura imiryango ku bifuza gusaba umwanya muri programme y’amasomo ya Bibiliya guhera kuri uyu wa 01/02/2023.
Mbere yo kohereza ubusabe bwawe, hari ibyo ukwiriye kumenya: Menya mu ncamake imiterere ya Promise Bible Center. (Ni ugukanda kuri iyo link).
Nk’uko umaze kubona ibigendanye n’imyizerere shingiro tugenderaho, umunyeshuri wo muri PBC akwiriye kuba yarabatijwe umubatizo w’amazi menshi.
Ubusabe bwawe bwakirwa ari uko wishyuye 5,000 Frw kuri compte ya MoMoPay iri ku mazina ya AMASEZERANO PUBLICATIONS ifite code 044742.
Ubusabe (demande) bwakirwa guhera ubu ubonye iri tangazo ariko ntiburenze kuwa 16/07/2023, isaa sita z’ijoro ku isaha ya Kigali (deadline). Promotion uri gusabamo umwanya izatangira kwiga kuwa 24/07/2023.
Ni ugukanda hano ukuzuza ibisabwa: PBC-0723-P8-ADMISSION-FORM.
Murakoze!
Email: pbs@promisebibleshool.org