Pentekoti n’amakuru yayo – Dr Fidele Masengo

PENTECOST N’AMAKURU YAYO

Paholo yigeze ahura n’abigishwa ba Yohana w’Umubatiza ababaza niba barabatijwe mu Mwuka Wera. Bamusubiza bavuga bati: “Ntabwo twari twumva y’uko Umwuka Wera yaje”!.

Abantu benshi bameze nk’uko abo bigishwa bari bameze. Hari ababaza amakuru ya Pentecost.

Abandi bayumviseho ariko ntayo bahuye ubwabo. N’ubwo bazi ko Umwuka Wera yaje, bakaba bazi ko muri iki cyumweru tugiye kwizihiza Pentecost, ubwabo ntibazi uko kuba umu Pentecost bimera, ntibazi uko kubatizwa mu Mwuka bimera, ntawe batunze, bamwumvana abandi.

N’iki cyateye bariya bigishwa kutamenya iby’Umubatizo w’Umwuka Wera? Umuntu yatekereza ko Yohana Umubatiza atigeze agira icyo abigisha. Biroroshe ko ariwe umuntu ashyiraho amakosa. Nyamara Yohana yavuze ku Mwuka Wera. Matayo (3:11) atwereka ko mu ikubitiro Yohana yababwiye ko we ari integuza ya Yesu wagombaga kubatirisha abantu Umwuka Wera. Abigishwa barabyumvise babisiga aho!

Abakristo benshi bameze nk’abo bigishwa. Bazi ko Pentecost ibaho ko abantu bayizihiza iminsi 50 uhereye kuri Pasika ariko benshi Pentecost ni amakuru nk’andi yose.

Ni ukubera iki Pentecost ikenewe kwigishwa none? Ni uko ari wo mwuzuro w’ubukristo. Noheli na Pasika bigira impinduka mu buzima bw’umukristo iyo yahuye na Pentecost. Umukristo utarabatijwe mu mwuka ahorana intege nke. Pentecost ni zo mbaraga zacu.


Umunsi mwiza.

©️ Fidèle Masengo, The CityLight Foursquare, Gospel Church