Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Patient Bizimana yasuye abana b’imfubyi zirera zo mu karere ka Gasabo, ho mu murenge wa Kinyinya.
Ni igikorwa yakoze ku munsi w’ejo abifashishejwemo n’itsinda rigizwe ry’abakunda ibihangano bye.
Uwo muryango w’abana b’imfubyi zirera basuye ugizwe na Ikirezi Divine ufite imyaka 20, Umurerwa Ariane w’imyaka 18 na Isimbi carine w’imyaka 15.
Ni igikorwa cyakoze ku mitima y’abo bana adore ko ubusanzwe babayeho mu buzima bubagoye bavuga ko bubashaririye.
Umukuru muribo ari nawe ubarera mu marangamutima menshi yagize ati: “Tubayeho kubera Imana, yo yohereza abagiraneza nkaba tukabona icyo kurya tugasunika iminsi.”
Mukuru wabo witwa Ikirezi Divine, yavuze ko babayeho mu buzima busharira, kuburyo bitamworohera kubabonera barumuna be ibiryo cyangwa imyambaro. Aha niho yahereye ashimira cyane Patient Bizimana n’istinda yari ayoboye ku bw’iki gikorwa cy’urukundo.
Umuhanzi Patient BIZIMANA nyuma yo kwitegereza ubuzima abo bana babayemo, byamukoze ku mutima maze mu marangamutima menshi avuga ko ubuzima bubabaje abo bana babayemo butandukanye cyane n’ubw’abandi yagiye asura.
Yagize ati: “Ubuzima aba bana babayeho burambabaje cyane, ngereranije n’ahandi nagiye nkorera ibikorwa nk’ibi by’urukundo aba bana bankoze ku mutima kandi uko twaje twese tugomba kuzagaruka kubasura ndetse tukanabakorera ubuvugizi kuko barababaye cyane”.
Iki gikorwa cy’urukundo, Patient Bizimana agikoze mu gihe yitegura igitaramo afite kizaba ku italiki 1/4/2018 kuri Stade Amahoro, ahangaha akazaririmbana na Israel Mbonyi, Sinach uzaba yaturutse muri Nigeria, ndetse na Aime Uwimana.