Pasiteri UWAMBAJE Emmanuel avuga ko mu gihe cya Nowa abantu banze kumvira bakarimburwa n’umwuzure nyamara inyamaswa zo zikareka ubunyamaswa zikaba abarokore, ibintu avuga ko bishobora kurimbura abantu benshi bo muri icyi gihe mu gihe baba bakomeje gukora iby’ubugome n’ubugegera .

Ni amagambo yagarutsweho kur’icyi cyumweru tariki ya 22 Nyakanga 2019 n’uyu mu Pasteri umenyerewe kudaca iruhande rw’ukuri aho yabwiye abakirisitu basengeye kuri ADEPR Paroise ya REMERA ko bakwiriye kureka ubugome n’ubugegera niba bifuza kuzajya mu ijuru.
Aha Pasiteri UWAMBAJE agira ati:”mu gihe cya Nowa abantu barabwiwe ngo bahungire mu bwato (inkuge) banga kumva bararimbuka nyamara inyamaswa zo zarumvisije ziyoboka mu nkuge ndetse buri kigabo n’ikigore ziraza ipusi n’imbeba intama n’impyisi zose zirabana mu nkuge kandi ntizaryana kuko zari zamaze kwakira agakiza zabaye abarokore, mwambwira impamvu abantu bo batigeze bumva?”.
Akomeza agira ati:”ubusanzwe nta mbeba ibana n’ipusi kandi nta mpyisi ibana n’intama ariko mu nkuge byarashobotse ndetse iyo byaganiraga impyisi yabwiraga intama iti iyo mba ntarakiriye agakiza mba nkuriye ariko kuko turi mu nkuge kandi nkaba narakijijwe ntabwo nkikuriye, umuntu ahereye kuri ibi yakwibaza impamvu abantu bo babwirwa nyamara ugasanga ntibumva kugeza no ku rwego barinda kurimbuka? Ni mpamvu ki inyamaswa zemera kumvira Imana ariko abantu bo bakaba badashaka kuyumvira, aha akaba yagize ati:”impamvu abantu badashaka kumvira Imana ni ukubera umutima w’ubugome, ubuhemu, ubusambo n’ubugegera wamaze kubinjiramo, usanga abantu bakurikira amafaranga rimwe na rimwe bakayarutisha ibindi byose nyamara bakirengagiza ko mu gihe baba bakomeje kutumvira bazarimbuka”.
Asoza agira ati:”ubu abantu barinjiriwe no mu bakozi b’Imana harimo abivanzemo,twe kera twaje dukurikiye umuhamagaro ariko ubu hari abaza badafite umuhamagaro ahubwo bakurikiye amafaranga, niba abantu bakomeje kwinangira rero bakanga kumva no kumvira ndetse no gukizwa nta kabuza bazarimbuka nk’uko ku gihe cya Nowa banze kumva bakarimburwa n’umwuzure”.
Pasiteri UWAMBAJE Emmanuel akaba asanga abantu bakwiriye guhindukira bakava mu bikorwa by’ubugome, iby’ubugegera ndetse n’ibiteye isoni niba bashaka kuzajya mu ijuru.
Twabibutsa ko Pasiteri UWAMBAJE Emmanuel ari umupasiteri wabaye kuri ADEPR Paroise ya Remera ari naho yaherewe ubupasiteri akahava ajya mu Gatsata naho akahava ajya I Nyarugenge aho yaje kuva ajyanwa ku kamashashi I Kanombe, ubu amaze amezi atandatu yaragiye gukomereza amasomo mu gihugu cy’ububirigi ubu akaba kuri icyi cyumweru yari kumwe n’abatari bake basengeye kuri Paroise ya ADEPR Remera nyuma y’uko ari mu kiruhuko (vacance)cy’amasomo kigomba kurangira mu kwezi kwa Nzeri 2019.