Ndabaramukije mu izina ry’Umwami Wacu Yesu Kristo. Nubwo twamaze kwizihiza umunsi Mukuru wa Pasika, tukaba twaratangiye igihe cy’iminsi 40 ya nyuma y’umuzuko wa Kristo, ndifuzo ko twaganira kuri Pasika. Muri umwanya, tugiye kugereranya Pasika ya Kiyahudi na Pasika ya Gikristo ku nsanganyamatsiko igira iti: “Pasika ni Isoko y’Ibyiringiro ku bari mu isi yose”
Turasoma Ijambo ry’Imana mu gitabo cyo Kuva 12: 21-28 n’Ubutumwa Bwiza uko bwanditswe na Matayo 28:1-8.
- Kuva 12:21-28.
- Mose ahamagara abakuru bose bo mu Bisirayeli arababwira ati “Nimurobanure mujyane abana b’intama, uko amazu yanyu ari, muzabikīre umwana w’intama wa Pasika. 22. Mwende umukamato/umushandiko w’utwatsi twitwa ezobu muwinike mu maraso yo mu rwabya, mumishe amaraso yo mu rwabya mu ruhamo/ibizingiti by’ rw’umuryango no ku nkomanizo/impande zombi, he kugira uwo muri mwe usohoka mu nzu ye, mugeze mu gitondo.
- Kuko Uwiteka azanyura muri mwe ajya kwica Abanyegiputa, kandi nabona ayo maraso, ari mu ruhamo rw’umuryango no ku nkomanizo zombi, Uwiteka azanyura kuri urwo rugi ye gukundira umurimbuzi kwinjira mu mazu yanyu ngo abice.
- Kandi mujye muziririza ibyo, bibe itegeko kuri mwe no ku buzukuruza banyu iteka ryose. 25. Nimumara kugera mu gihugu Uwiteka azabaha nk’uko yasezeranije, muzajye muziririza uwo muhango wera. 26. Kandi uko abana banyu bababajije bati ‘Uyu muhango wanyu ni uw’iki?’ 27. Mujye mubasubiza muti ‘Ni igitambo cya Pasika y’Uwiteka, kuko yanyuze ku mazu y’Abisirayeli bari muri Egiputa agakiza amazu yacu, ubwo yicaga Abanyegiputa.’ ” Abantu barunama bikubita hasi. 28. Abisirayeli baragenda babigenza batyo, uko Uwiteka yategetse Mose na Aroni aba ari ko bakora.
Reka dukomeze dusoma Ubutummwa Bwiza:
Matayo 28:1-8
- Nuko umunsi w’isabato ushize, ku wa mbere w’iminsi irindwi, umuseke wenda gutambika, Mariya Magadalena na Mariya wundi bajya kureba cya gituro. Habaho igishyitsi cyinshi, kuko marayika w’Umwami Imana yari amanutse avuye mu ijuru, abirindura igitare acyicaraho. 3. Ishusho ye yasaga n’umurabyo, n’imyenda ye yeraga nk’urubura. 4. Ba barinzi bamubonye bagira ubwoba bahinda imishitsi, basa n’abapfuye. 5. Ariko marayika abwira abagore ati “Mwebweho mwitinya, kuko nzi yuko mushaka Yesu wabambwe.
- Ntari hano kuko yazutse nk’uko yavuze, nimuze murebe aho Umwami yari aryamye. 7. Nimugende vuba mubwire abigishwa be yuko yazutse, kandi azababanziriza kujya i Galilaya. Iyo ni ho muzamubonera dore ndabibabwiye.” 8. Bava mu gituro vuba bafite ubwoba n’ibinezaneza byinshi, birukanka bajya kubibwira abigishwa be.
Mwakire neza Ijambo ry’Imana:
Paska ni umwe mu minsi Mikuru ya Gikristo. Wizihizwa buri mwaka kandi ukaba ushobora kuba muri Werurwe cg muri Mata. Ni umunsi twibukaho izuka ry’Umwami wacu Yesu Kristo.
Nubwo uyu munsi mukuru wa Paska wizihizwa n’Abakristo kuva Yesu Kristo amaze kuzuka, Abayahudi bo batangiye kuwizihiza kuva bavuye mu bunyage mu gihugu cya Egiputa/ Misiri. Ni umunsi ubibutsa ijoro Malaika yanyuze mu gihugu cy’Egiputa akica abana b’imfura n’uburiza bw’amatungo ariko akarokora abantu bose bari mu manzu y’Abisraeli kuko buri nzu yari yashyizweho ikimeyetso cy’amaraso y’umwana w’intama wari wariwe muri buri muryango w’Abisraeli Basabwaga kurisha izo nyama imboga zisharira bakenyeye kandi bahagaze. (Kuva 12:1-14).
Yesu ashimwe cyane.
Mbere y’uko Pasika iba Farao yari yaragiye ashyira amaniza ku Bisirayeli kuko atashaka ko bava mu gihugu cye kuko bari bamufatiye runini mu bijyanye n’ubukundu bw’igihugu cye. Kubera ibyago byamubagaho yemeraga ko Abisraeli bagenda ariko akabasaba ibintu bikurikira:
- Kugenda bagatamba ibitambo ariko ntibage kure (Kuva 8:24/28)
- Kujyana abantu bakuru ariko abana bagasigara (Kuva 10:11)
- Kugenda bose ariko ubutunzi bwabo bugasigara (Kuva 10:24)
Ariko icyago cya 10 cyakuye Farawo ku izima bituma ahamagara Mose na Aroni arababwira ati: “ Nimuhaguruke, muve mu bantu banjye, mwe n’Abisraeli; mugende, mukorere Uwiteka nk’uko mwavugaga. Mujyane n’imikumbi yanyu, n’amashyo yanyu, nk’uko mwabivugaga, mugende kandi munsabire umugisha”
Reka noneho duhuze amagamo twasomye mu Kuva 12:21-28 no muri Matayo 28:1-8 maze tureba amasomo twakura kuri Pasika ya Kiyahudi na Pasika y’Abakristo turi kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 1988 (2021-33):
- Pasika si igitekerezo (Ikintu cyabaye ariko abantu bakacyambika ibitangaza cyangwa umugani ugana akariho). Pasika ni ukuri kwemezwa n’uko yizihizwa mu Bayuda, mu Misiri, no mu Bakristo bo mu isi yose.
- Nk’uko Abisraeli bari baragiye biyongera mu bwinshi n’imbaraga bigatera ubwoba Farao ni ko n’umubare w’abakurikiraga Yesu wari waragiye wiyongera mbere y’urupfu rwe bigatera ubwoba Abatambyi Bakuru, Abanditsi n’abafarisayo.
- Nk’uko Abasraeli bari barinzwe n’ingabo za Farawo zibabuza kugenda ni na ko imva ya Yesu yari irinzwe n’Ingabo z’Abaroma ngo Yesu atazuka. (Ibyiringiro)
- Nk’uko Malaika yamanutse agaca igikuba mu mazu y’Abanyegiputa yica abana b’imfura n’uburiza bw’amatungo ni ko Malaika w’Umwami Imana yamanutse avuye mu ijuru aca igikuba mu barinzi b’imva, abirindura igitare, Yesu Kristo arazuka maze aba abaye imfura yo kuzuka ntiyongere gupfa ukundi.(Ibyiringiro)
- Nk’uko amaraso y’umwana w’intama wa Pasika yabaye ikimenyetso cyo kubuza umurimbuzi kwinjira mu mazu y’Abisraeli ni ko amaraso ya Yesu yamennye ku musaraba I Gologota abera ikimenyetso abamwizera cyo kutazarimbuka. (Akira ibyo byiringiro)
- Nk’uko Pasika y’Abayuda yabahinduriye amateka: Pasika yabaye umwaka wabo wa mbere, basezereye ubuzima bw’uburetwa batangira ubuzima bwo kujya mu gihugu cy’isezerano. Ni ko Urupfu no kuzuka bya Yesu byahinduye imibereho y’Abigishwa be kugeza habayeho ubukristo ku isi yose kandi abizera bakaba bategereje ubwami bwa Kristo butazashira.
- Nk’uko Mose yabwiye Abakuru b’Abisraeli kuzasobanurira urubyaro rwabo icyo Pasika ivuga ni nako Malaika w’Umwami Imana yahaye Abagore ubutumwa bwo kujya kubwira Abigishwa ko Yesu Yazutse nabo bakazabibwira amahanga yose nk’uko yari yarabibategetse (Mat. 28:19-20; Acts 1:8). Icyo ni cyo twahamagariwe gukora tukiri mu isi. (Akira ibyo byiringiro).
- Nk’uko Farawo yakomeje kubuza Abisrayeli guhaguruka ngo bave mu bunyanye, ni ko na Satani nawe agakomereza abantu mu byaha. Ariko uko Imana yakoze igitangaza Abanyamisiri n’Abasrayeli bakakimenya; ni ko Impanda ya Yesu Kristo wazutse izavuga abera bakava mu isi y’uburetwe bakajya mu ijuru kubana na Yesu Kristo akamarata.
- Nk’uko Farawo ataheranye Abisraeli mu buretwa ni ko urupfu rutaheranye Yesu mu mva, akazuka akaba Umwami na Kristo. (Akira ibyo byiringiro) .
- Nk’uko Kristo yazutse atsinze umubiri, urupfu, na Satani akamwambura imfunguzo z’urupfu na kuzima ni ko abamwizera yabaneshereje bakazazukira kubana nawe mu bwami bwe Iteka n’iteka. Halelua, Imana ishimwe cyane.
Umwanzuro:
Uko Pasika yabataye Itangiriro ry’Imibereho mishya ku Bisirayeli, ndetse no ku Bakristo ni ko nawe Pasika ikwiriye kubaka ibyiringiro bishya mu buzima bwawe bwa buri munsi.
Saba Imana ikuvugurure, igukize ubwoba, kwiheba, guhangayika, kuba Nizerabuhuro.
Muri iki gihe abantu bari kugenda biheba cyane kubera ibihe cya covid-19 n’ingaruka zayo, ubukungu bugenda buba bubi, ibyerezo byihinduranya cyane, reka Pasika ikubakemo ibyiringiro bibonerwa muri Kristo Yesu wanesheje urupfu na satani.
Reka iyi Pasika isige wihannye wakirire Yesu akubere umwami n’Umukiza, witegure kuzabana nawe mu bwami bitazashira.
Imana igufiye umugambi mwiza, nubwo bikomye ariko ntabwo Imana yagutaye. Iracyatabara kuko idahinduka (Heb.13:8), mu izina rya Kristo Yesu, AMEN!