PASIKA mu isezerano rya cyera/ Pastor Dominique Rwakunda

Kuva 12:11-14

Uku abe ari ko muzazirya: muzazirye mukenyeye, mukwese inkweto, mwitwaje inkoni, muzazirye vuba vuba. Iyo ni yo Pasika y’Uwiteka.

“Kuko muri iryo joro nzanyura mu gihugu cya Egiputa nkica abana b’imfura bose bo mu gihugu cya Egiputa, imfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo. N’imana z’Abanyegiputa zose nzasohoza amateka nziciriye ho. Ndi Uwiteka.

Ayo maraso azababere ikimenyetso ku mazu murimo, nanjye ubwo nzabona ayo maraso nzabanyuraho, nta cyago kizababaho ngo kibarimbure, ubwo nzatera igihugu cya Egiputa. Kandi uwo munsi uzababere urwibutso, muzawuziririze ube umunsi mukuru w’Uwiteka. Mu bihe byanyu byose muzajye muwuziririza, ribe itegeko ry’iteka ryose.

Tukimara gusoma iri jambo duhita tubona neza itegeko Imana yahaye abayuda ryo kuziririza pasika uko umwaka utashye kandi Mu gihe cyabo cyose ariko wakwibaza uti PASIKA n’iki? Yizihizwaga ite? Ese n’izihe mpamvu zatumaga bizihiza PASIKA buri mwaka? Ni  bande  bemerwaga kwizihiza uwo muhango?  kino kigisho kiragufasha kumva muri make uko byari bimeze.

PASIKA N’IKI?

PASIKA ni umunsi mukuru  wizihizwaga n’abayuda bibuka umunsi Imana yabakuriye Mu bucakara mu Egiputa, bibuka gucungurwa kwabo, bibuka igihe Imana yabohererezaga ubutabazi, bibuka kuvanwa kwabo mumaboko ya frawo bibuka kubohoka kwabo,bibuka gucungurwa kwabo.

Nk’uko ijambo PASIKA cyangwa Passover Mu ndimi z’amahanga bisobanura kunyuraho, guhitaho, iki gihe  Abayuda bibukaga uburyo Imana yakoze igitangaza cya 10 ikica abana b’imfura Bose ba Egiputa ikarokora abayuda nabo bemeye gusiga amaraso kunkomanizo z’imiryango z’amazu yabo.

Mu mwaka -1513 Imana yategetse Abisiraheli  kujya bibuka icyo gikorwa buri mwaka, Ku itariki ya 14 y’ukwezi kwa Abibu ukurikije calendari y’Abayuda, uko kwezi kukaba kwaraje kwitwa Nisani mu  gihe cya bibiloni ugereranije nigihe cyubu wavuga ariko mu mpera z’ukwezi kwa gatatu cyangwa mu ntangiriro z’ukwa kane

MU GIHE CYO MU ISEZERANO RYA CYERA PASIKA YIZIHIZWAGA ITE?

Igitambo Ku munsi Wa 14 w’ukwezi kwa Abibu(Nisani) buri  muryango wahitagamwo umwana w’intama cyangwa uw’ihene utarengeje umwaka maze bakawubikira nimugoroba izuba rirenze bawuryaga bawokeje bawuryaga  wose n’igihanga cyawo, iminono, nibyo munda nta na kimwe bataga.kandi ntabyo bagombaga kuraza

Turashimira Imana yaduhaye  Yesu abamuriyeho bose numutwe bagira gutekereza nkukwe, abariye ibirenge bagenda nk’uko yagendaga, abariye amaso bareba nk’uko yarebaga n’ibindi.

Intama kuva cyera intama rikaba ari ituro Abisiraheli baturaga bashaka umugisha, (Yesu niwe ntama w’Imana ).

Umutsima udasembuye wabaga ari umutsima umeze nk’igisheshe ugasobanura ukuntu bavuye Mu Egiputa huti huti batawuretse ngo  ubyimbe kuwumanyagura byashushanyaga ko ingoyi zari zibaboshye zicitse babonye ubwigenge kandi bikazashushanya umubiri Wa kristo uzashinyagurirwa.

Imboga zisharira Endive na shikora n’imboga zikomoka Mu Egiputa  zabibutsaga uburyo ubuzima bwo Mu Egiputa bwashariraga bwari bubishye nkizo mboga zirura ubuzima bwo mu Egiputa burasharira.

Umutsima bawukoraga Mu ifu y’imbuto baharuye wabibutsaga ibumba ryo mu  Egiputa bakoreshaga Mu kubumba amatafari.

 IMPAMVU Z’INGENZI ZATUMAGA BIZIHIZA PASIKA BURI MWAKA N’IZIHE?

Iremwa:

Bibukaga bizihiza umunsi w’iremwa ryabo bagashimira Imana ko yabaremye muburyo butangaza (zaburi 139) bagashimira Imana bakiyisingiza uwo munsi wabaga udasanzwe.

Kubohorwa muburetwa bwa Egiputa

Igihugu cy’isezerano Bibukaga uburyo Imana yabakuye muburetwa (kuva 13) bakibuka urugendo rwo mu butayu maze bagasingiza Imana yahabaye.

Bibukaga amategeko n’isezerano bagiranye n’Imana kuri wa musozi Wa sinayi

1ingoma 16:15 Bagombaga guhora bibuka isezerano ridakuka ridakurwaho n’ibihe bagiranye n’uwiteka

Igihugu cy’isezerano:

Bafataga umwanya bagashima Imana yabahaye igihugu nyuma y’imyaka babaye Muri Egiputa  ukongeraho 40 yo mubutayu abapfiriye Mu nzira mbega bafataga umwanya wo  kuvuga ngo  Mana  warakoze.

Abemererwaga kuryago:

Nta munyamahanga waryagaho, umugurano yemerwaga kuryaho ariko nawe abanje gukebwa, umusuhuke cyangwa umugaragu ukorera ibihembo ntiyaryagaho, ntibyasohokanwaga ngo  bijyanywe muyindi nzu cyangwa ngo hagire usohokana intongo,kandi ntabwo iyo ntama yagombaganga kuvunwa igufwa byashushanyaga kristo utarigeze avunwa igufwa.

Iteraniro ryose ryabiryagaho ariko naryo ribanje kwisuzuma rikitambirwa ibitambo kugirango ryezwe

PASIKA yakomeje kuziririzwa Mu isezerano rya cyera ariko Mu gihe  cy’abacamanza no Mu gihe cy’abami harimo  Igihe ititaweho n’igihe yaziririjwe bitewe n’umwami wabaga uhari icyo gihe  nko Mu gihe  cya Yosiya bizihije PASIKA basanga abaje kuyizihiza batejejwe bituma buri wese mubaje aho  ashakirwa intama nk’igitambo cyo kweza ibyaha byarakomeje kugeza mu  gihe  cya Yesu pasika  yari ikizihizwa .

Mugire imyiteguro myiza ya PASIKA  shalom shalom.