P. Professor uherutse kwitaba Imana, gahunda yo kumurika album ye igiye gusubukurwa

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018 kuri ADEPR REMERA harabera igitaramo cyo kumurika album y’umuhanzi Gakunzi Jonathan witabye Imana mu cyumweru gishize. Ni igitaramo cyateguwe n’urubyiruko rwo muri ADEPR REMERA bafatanya umurimo wo kuramya Imana.

Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi bakomeye barimo Alexis Dusabe akaba n’umuririmbyi wa korari Hoziyana yabarizwagamo umubyeyi wa Nyakwigendera P Professor. Kizitabirwa kandi na Dominic Ashimwe, Danny Mutabazi na korari Amahoro, imwe mu makorari akunzwe cyane muri ADEPR.

Iki gitaramo cyiswe ‘Good Samaritan Live Concert’  kikaba kigamije gusoza ikivi Gakunzi Jonathan uzwi nka P. Professor witabye Imana yari yaratangiye  cyo  gushyira album ye ahagaragara ku itariki ya 7 Ukuboza 2018.

Ikindi kandi ni umwanya wo guha agaciro no kwibuka umurava wa nyakwigendera P Professor mu murimo w’Imana ari nako hashyigikirwa album ye yasize arangije aniteguye kuyimurika ariko akitaba Imana mbere yuko abikora.

Ubuyobozi bw’urubyiruko rwo muri ADEPR Remera ruri gutegura gushyira hanze iyi album bwavuze ko ari umwanya mwiza wo kwibuka ibikorwa P Professor yakoze ari muri ubu buzima.

Bakomeza bavuga kandi ko ari igikorwa kizakomeza ndetse Imana nibashoboza ko buri mwaka hazajya habaho igikorwa nk’iki ari nako hazajyamo n’izindi gahunda zose zigamije kwagura ubwami bw’Imana.

Uwineza Clarisse uzwi ku izina rya Pink, umwe mu babanye cyane na Nyakwigendera P. Professor  ndetse banakoranye ibitaramo byinshi, yavuze ko batagomba guhagarara ndetse ko iki gitaramo ari umwanya mwiza wo gushikama no gukomeza kuramya Imana binyuze muri iki gitaramo.

Akomeza ashishikariza abantu kuza muri iki gitaramo ndetse no kuzagura iyi album nkumwe mu mirage Gakunzi Jonathan yasize.

Twabibutsa ko iki gitaramo kizabera kuri ADEPR REMERA kuva saa kumi z’umugoroba  kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Ukuboza 2018.