Ongera Wisuzume Aho Ugeze Mu Gakiza!

Gukizwa ni urugendo buri mukristo akora, ava mu butware bwa kamere ajya mu butware bwa Mwuka, ni intambara kandi turwana buri munsi yo kuneshesha ikiza ikibi.

Ufite byinshi ushima Imana, kuva wayimenya. ubona warahindutse utakimeze nka kera utaratangira urugendo ariko ndagusaba ngo Ibi bikurikira nabyo niba utarabigeraho nturekeraho kuyisaba kubigushoboza.

Nubigeraho uzaba uri mu mubare  W’intwari zo mu Mwuka.

Ushobora kwiga menshi ntabigushoboze,watunga byinshi,ariko ntubone ikiguzi cya kimwe muri byo,ariko wakwemerera Mwuka ngo akuyobore,bikoroha cyane, reka nkwibutse bimwe muri byo :

Gukunda abo uzi neza ko bakwanga

Lk 6:27

“Ariko ndababwira mwebwe abumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,

Kurema umutima uwarangije kwitera ikizere.

Yesa 35:3

Mukomeze amaboko atentebutse, mukomeze amavi asukuma.

Gutanga imbabazi utazisabwe.

Mark 11:25

Kandi nimuhagarara musenga hakaba hari umuntu wabagiriye nabi, mumubabarire kugira ngo So wo mu ijuru na we abababarire ibyaha byanyu.

Kwemera amakosa no kuyasabira imbabazi.

Mat 5:23-24

Nuko nujyana ituro ryawe ku gicaniro, ukahibukira mwene so ko afite icyo mupfa,usige ituro ryawe imbere y’igicaniro ubanze ugende wikiranure na mwene so, uhereko ugaruke uture ituro ryawe.

Kutavuga nabi abanzi bawe.

 

Mat 5:43-44

“Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ukunde mugenzi wawe, wange umwanzi wawe.’Ariko jyeweho ndababwira nti ‘Mukunde abanzi banyu, musabire ababarenganya,

Guhomba ibyinyungu nyinshi kubera Kristo.

Filip 3:7

Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,

Gukiranuka kuri kimwe mu icumi 1/10

Malaki 3:8

Mbese umuntu yakwima Imana ibyayo? Ariko mwebwe mwarabinyimye. Nyamara murabaza muti ‘Twakwimye iki?’ Mwanyimye imigabane ya kimwe mu icumi n’amaturo, Iyi ni imirimo ikomeye, kandi yerekana guhinduka no gukura mu Mwuka ntawayishobora atemeye kuyoborwa na Mwuka w’Imana!

Kuko kamere yo ihora iguha impamvu zikurengera ikubwira ngo ntakibazo n’abandi barabikora!

Ntiwibagirwe kubisaba Imana ngo ibigushoboze, aho gusaba imyenda myiza n’ibyo kurya byiza nubwo bikenewe, ahubwo Ushake Gukiranuka kuva ku kubaha Imana nabo yaremye, Ibindi ni inyongera.

Niba uri Umwana w’Imana emera kuyoborwa nayo kuko:

“Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana” Rom8:14.

Kandi dushobozwa byose na Kristo uduha imbaraga  Abafilipi4:13

 

Pastor VIVA

POWER OF CHANGE MINISTRIES