Uno munsi nibajije cyane ku bibazo kivuga ngo: Ni kubera iki biba ngombwa ko umuntu ahumurizwa?
Natekereje ku bantu bakeneye guhumurizwa mu Rwanda nsanga ari benshi Kandi bamwe muri bo bafite ibikomere utasobanurira abandi.
Reka mbahe ingero z’abo twagiye tuganira mu bihe bitandukanye:
1) Umuntu wibuka ko mu cyumweru nk’iki (cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi) turimo mu kwezi kwa Mata 1994, yiciwe abana be bose uko yarabafite ndetse n’uwo bashakanye;
2) Umuntu wibuka ko ku itariki 9 yapfushije abavandimwe be bose uko bangana, akaza kurokoka nta muntu n’umwe wo mu muryango asigaranye;
3) Umuntu wabonye Se yica ba nyirarume bose ndetse na ba nyinawabo bahungiye iwe avuga ko yica inzoka;
4) Umuntu wahungiye muri Kiriziya Cyangwa aho basengera, bigisha urukundo rw’Imana, aho kugira ngo aharindirwe, akiyumvira abamuyoboraga mu myizerere bahuruza abicanyi kuza kwicira abantu mu nzu y’Imana;
5) Umuntu wafashwe ku ngufu cyangwa wafashwe bugwate n’uwitwaga ko yamuhishe;
6) Umuntu wapfushije umugabo cyangwa umugore bataramarana ukwezi cyangwa umuntu wateguraga ubukwe hasigaye iminsi itatu, nyuma akumva ngo umu fiancé (e) wawe yishwe….
7) Umuntu watangiye kumenya ubwenge ari muri orphelinat…akabwirwa ko nta n’umwe uzi abo mu muryango we!
Izi ni ingero natangaga.
Byanyibukije ibibazo Yobu yagize: gupfusha amatungo yose, gupfusha abana bose; kubura umubiri we…Bikimubaho abantu baje kumureba bagamije kumuhumuriza ariko bamugeze imbere babura icyo bavuga. Bicaranye na we hasi bamara iminsi irindwi n’amajoro arindwi, kandi nta wagize icyo amubwira kuko babonye ko umubabaro we ukabije cyane.
Bene wacu, nanjye nta magambo yanjye mfite yabahumuriza ariko Imana yanjye irayafite. Ibahumurize. Niyo izi impamvu byabaye. Kd Imana yakurokoye igufiteho umugambi mwiza, umugambi wo kukubaka. Ijambo ry’Imana rigira riti: “Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse” (Yeremiya 31:4).
Tuzakomeza iyi nyigisho ariko ndagusaba gusengera umuntu waba uzi wahungabanye.
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare GospelChurch Kimironko