Mat.2:13.Bamaze kugenda marayika w’Umwami Imana araza, abonekera Yosefu mu nzozi ati “Byuka ujyane umwana na nyina uhungire muri Egiputa, ugumeyo ugeze aho nzakubwirira, kuko Herode agenza umwana ngo amwice.”…… 20.“Byuka usubize umwana na nyina mu gihugu cya Isirayeli, kuko abashakaga kumwica bapfuye.” 21.Arabyuka ajyana umwana na nyina, asubira mu gihugu cya Isirayeli. 22.Ariko yumvise yuko Arikelayo yimye i Yudaya aha se Herode atinya kujyayo, abwirizwa n’Imana mu nzozi ajya mu gihugu cy’i Galilaya, 23.atura mu mudugudu witwa i Nazareti ngo ibyavuzwe n’abahanuzi bisohore ngo “Azitwa Umunazareti.”
Abakristu benshi usanga bafite amasezerano y’ibyo Imana yababwiye izabakorera, kandi rwose wabyumva ukumva abo bantu barahiriwe, ukumva nibisohora bazaba bameze nk’abageze muri paradizo, ariko iyo bisohoye ntabwo ubuzima buba paradizo nkuko babitekerezaga mbere, kuko urwego rwose rw’ubuzima umuntu yabaho, ahasanga ibindi bibazo bikomeye bijyanye n’urwego agezeho cg bijyanye na promotion ahawe: Ikimenyetso nguhaye kibikwemeza ni iki: Nubwo hari ibyo Imana yakubwiye bitarasohora, ariko ibuka neza urasanga hari andi masezerano menshi Imana yaguhaye kdi yasohoye, mugihe Imana yaguhaga ayo masezerano wumvaga nasohora uzaba umeze nk’ugeze muri paradizo, ariko nyuma yuko asohoye siko byagenze, nubwo byasohoye n’ubu uhora mubutayu usenga Imana uyisaba gutabarwa, kubera iki? urwego rwose rw’ubuzima ugezeho uhasanga ibibazo byaho kdi bikomeye bijyanye n’urwo rwego ugezeho.
Nyuma yuko Mariya abyaye Yesu, byari byiza cyane, byari amashimwe kuko isezerano ryari risohoye, ariko yahise agira ikigeragezo cyo guhigwa na Herode kuko yashakaga kumwica, aba atangiye kwiruka ahunga. Herode amaze gupfa Mariya na Yosefu bavuye mu Egiputa mubuhungiro ariko batinya gusubira iwabo bajya i garilaya i Nazareti kuko uwasimbuye Herode nawe ntiyari aboroheye, nawe ntiyari mwiza namba, Yesu ntiyarerewe inazareti kuko ariho Mariya na Yozefu bahisemo gutura, ahubwo bahabaye kubera kubura uko bagira, Nyamara nubwo bagiye kuhatura bya mbuze uko ngira, niho hari mu mugambi w’Imana, kuko byari byaranditswe ngo: uwo mwana azitwa umunazareti.
Bishatse kutwigisha iki? ibyo bibazo ubona byagutesheje umutwe, ubwo buzima ubayemo bya mbuze uko ngira, aho hantu uri kdi atariho wifuzaga kuba,……… niho hazasohoreza ijambo Imana yakuvuzeho, hahishemo umugambi w’Imana kuri wowe, Komera wihangane aho niho ipfundo ryo kugirirwa neza n’Imana riri.
Nawe Imana yakubwiye byinshi kdi byiza kdi ujya wiyumvisha ko nibisohora uzaba ugiye nko muri paradizo, ariko ndagirango nkubwire ko atariko bimeze: wifuza umugabo nibyo ariko umubonye nabwo wakenera Imana, reba neza hari abagore bafite abagabo bababaye kukurusha, wifuza amafrs ariko hari abayafite bababaye kukurusha, wifuza gukira indwara yakurembeje yanze gukira ariko ukize nabwo wakenera Imana, reba neza hari abatarwaye ndetse batajya barwara ariko bababaye ubuzima bwarabacanze bwabatesheje umutwe,………..
Ariko nubwo bimeze gutyo byose bifatanyiriza hamwe kutuzanira ibyiza. i Nazareti nubwo Yozefu na Mariya bahatuye bya mbuze uko ngira kubera gutinya ubutegetsi bw’iwabo, nyamara i Nazareti niho hari umugisha w’Imana, abantu bose bibwiraga ko i nazareti ntakiza cyahaturika ariko niho umwami w’amahoro yari yibereye, ndagirango nkwibutse ko mugusohora kw’ibyo Imana yakubwiye utazaba ugeze muri paradizo: uko waba umeze kose ukeneye Imana, ibyo Imana yakubwiye nibisohora nabwo uzakenera Imana, kuko gusohora kw’isezerano ubwabyo ni ikigeragezo, ndagirango muri uyu mwaka wa 2019 ntituzirare, ukomeze wikomeze ku Mana.
Nyuma yo gusohora kw’isezerano ibiguhiga birakomeje ariko Imana ikubereye maso, nuyigumaho izakurengera. Hari ibyo Imana yatubwiye ko izadukorera turishima twiterera hejuru, twumva nibisohora tuzaba tugeze muri paradizo, kdi ibuka neza yarabishohoje: yakubwiye ko izaguha diplome yarabikoze, yakubwiye ko izaguha akazi yarabishohoje, yakubwiye ko izakumenyekanisha mubakomeye yarabikoze, yakubwiye ko izaguha permet yarabikoze,……….. ariko nubu ufite ibibazo byarakurenze, nubwo byabindi yabikoze ariko nubu ibibazo byagutesheje umutwe…….. ndagirango ntutumbire amasezerano cyane ahubwo utumbire Kristo mubuzima bwawe kuko iyi si si paradizo, iteka ryose uzahora ukeneye Imana mu mibereho yawe.
Nibyo herode ukurwanya igihe kizagera apfe uve mubuhungiro ugaruke ikanani ariko uwasimbuye Herode nawe ntazatuma usubira ku ivuko, ubwo ni ubwo buzima umurkistu wese yiberaho igihe cyose akiri mu isi, ariko abazi Imana yabo bazakomera, kdi ibyo byose ntibizababuza gukora iby’ubutwari.
Nshoje mbifuriza kwikomeza ku Mana muri uyu mwaka wa 2019, kdi muzahorane insinzi mubibagerageza byose dore ko bitazabura kubaho. Ndabakunda cyane!
Umwigisha: Jean Paul Munyeshyaka