Iyo umuntu apfuye, ‘mu mva aho ajya nta mirimo cyangwa imigambi cyangwa ubumenyi cyangwa ubwenge bihaba’ (Umubwiriza 9:10). Ahubwo “asubira mu butaka bwe; uwo munsi ibitekerezo bye bigashira’ (Zaburi 146:4). Iyo ubugingo bupfuye, umuntu nta cyo aba ashobora gukora. Ni yo mpamvu Ibyanditswe bimugereranya n’‘usinziriye.’—Matayo 9:24.
Iyo upfushije umuntu, wibaza ibibazo nk’ibi: yagiye he? Aho ari ubu amerewe ate? Ese arimo arababara? Kubera ko Bibiliya itubwira ko iyo umuntu apfuye nta kintu na kimwe yumva, dushobora guhumurizwa no kumenya ko abacu bapfuye batongera kubabara kandi ko Yehova azabazura.—Yesaya 26:19.