Nyuma yo gukora Ivugabutumwa ahantu hatandukanye mu turere twa Rwamagana na Rubavu, Korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paroisse ya Remera Umudugudu wa Remera ikomereje mu Karere ka Kamomyi aho yatumiwe muri Paroisse ya Musambira ku Mudugudu wa Buhoro mu giterane cy’urubyiruko.
Iyi korali ikaba igiye mu ivugabutumwa muri icyi giterane cyahawe Intego igira iti: “Mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’Imana, ari ko kuyikorera kwanyu gukwiriye (Abaroma 12:1)”.
Umuyobozi w’imiririmbire muri iyi Korali Elayono Callixte Shyaka, yagize ati: “nibyo koko dufite urugendo rw’ ivugabutumwa mu ntara y’ amajyepfo mu karere ka Kamonyi muri Paroisse ya Musambira Umudugudu wa Buhoro tariki ya 17 /11/ 2019, guhera mu gitondo saa tatu kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Ni umugisha kuba twaratumiwe, tukagirirwa ikizere, kuri twe ni igitangaza rwose. Turifuza ko abantu bava mu mwijima bakamenya Yesu Kristo, bakamwakira nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwabo, bakakira umunezero ndetse n’ ibyishimo by’agakiza. Ikindi ndasaba abaterankunga bacu ko bazaza tukajya kuvuga ubutumwabwiza bwa Yesu Kristo I musambira.”
Mu kiganiro kirere twagiranye yakomeje avuga ko bazafatanya n’ andi makorali yo kuri uwo Mudugudu ndetse n’abavugabutumwa batandukanye harimo Evangeliste Hakizimana Justin n’ Umushumba w’Itorero ry’Akarere rya Kamonyi Rev. Pasteur Bimenyimana J.Claude.
Ikindi twababwira ni uko Korali Elayono iherutse gusohora indirimo nshya yitwa Imirimo y’Imana, hamwe n’izindi nyinshi iyi korali ifite bakaba bizeza abazitabira icyi giterane kuzabohoka.