Matayo 10:30
“Ndetse n’imisatsi yo ku mitwe yanyu irabazwe yose.”
Umubare w’umusatsi ni kimwe mu bintu tudatekerezaho. Iyo urumamfu rumwe ruvuye ku mutwe ntawe ubimenya, unabimenye ntubyitaho. Twese tujya muri Salon kwogoshwa, nta muntu ubabara ko hari umusatsi akuweho cg atayeyo! Siko Imana yo ibireba! Iyo Umusatsi umera, nta muntu ugira ubwoba ko umubare yarafite ugabanuka mu kumera. Abo umusatsi upfuka kubera uruhara cg izindi mpamvu ntawe ujya mu kinjiro kubera kubura umusatsi.
Maze gusoma rino jambo nize byinshi cyane harimo no kumenya agaciro Imana impa, ndetse n’ako iha ibyanjye.
Urugero rwo kubara imisatsi ni rwiza. Runyereka ko iha agaciro ibyo mpa agaciro. Urugero: Umubiri wanjye, ingingo zikomeye mfite, ubwenge, imyaka nzabaho, ibyo nzarya, ibyo nzambara, …Ariko ruriya rugero runyereka ko Imana yita no ku byo njye ndatekerezaho, ndaha agaciro: umubare w’umusatsi mfite.
Amajwi akubwira ko Imana itakuzi, ko yakwibagiwe, ko ibyawe bitayifataho ntabwo ariyo.
Ndakwifuriza kwibuka ko Imana izi umubare w’umusatsi wawe! Va mu kwiheba ko itakuzi, ko itakwitaho, ko itaguha agaciro!
Umwigisha: Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko