Umuntu ashobora gucika intege ariko nugera ku ntege zawe za nyuma ujye wibuka ko Imana ihari maze wibuke ko yafunze iminwa y’intare Daniel bakamujugunya mu rwobo rw’intare ariko ntagire icyo aba, nawe nugumana n’Imana uzatabarwa, Rev KAYIRANGA Theophile
Mu minsi ya none abantu bahura n’ibigeragezo byinshi ndetse hari n’abageraho bagacika intege ugasanga niba bari abakirisitu batangiye kwishora mu nzira mbi ariko nyamara si ho hari ubuhungiro, ahubwo ijambo ry’Imana rivuga ko uyizera atazabura kugeragezwa ariko ko nyuma azahabwa ibyiza Imana yateguriye abayizera.
Mwibuke Daniel yahuye n’ibigeragezo bikomeye ndetse aza kujugunywa mu rwobo rw’intare ariko ntiyagira icyo aba kuko Imana yari yamaze gufunga inzara y’intare maze zikabona Daniel nka mugenzi wazo aho kumwasamira ngo zimurye ahubwo zimubona nka mushuti wazo ndetse biza kurangira avuyemo ari mutaraga nta n’urwara rw’intare rumukozeho.
Nawe ntukagire ubwoba ngo wihebe, ntugacike intege ugifite ubuzima haracyari ibyiringiro mwene Data, njya ugera mu bikomeye ariko wibuke ko hari Imana ifunga iminwa y’intare maze Daniel akava mu rwobo rwazo ari mutaraga.
Birashoboka ko wahura n’ibigeragezo ariko ujye wiherera maze usenge, ujye wibuka ko ufite umutabazi n’umurengezi wawe kandi uwo si umwana w’umuntu ahubwo ni Imana isumba byose yaremye ijuru n’isi ituye ahera hirengeye ho mu ijuru.
Umwigisha Rev KAYIRANGA Theophile