“2. Mana yanjye, Mana yanjye, Ni iki kikundekesheje, Ukaba kure ntuntabare, Kure y’amagambo yo kuniha kwanjye?3. Mana yanjye ntakira ku manywa ntunsubize, na nijoro simpore.”
(Zaburi 22:2-3)
Nubwo wibwira ko icecetse irumva
Imana yumva gusenga kwawe,ikwitayeho kandi irasubiza kuko ibi bidahinduka. Usuke amaganya yawe imbere yayo kandi unyurwe n’igisubizo ikugeneye nubwo kitaba icyo watekerezaga kuko aricyo cyiza.
Rev Karayenga Jean Jacques