Kenshi iyo turi mu bihe bikomeye, Ushaka ijwi ry’Imana rimwe na rimwe ntunaryumve, ukagirango yagutaye, ariko siko bimeze, ahubwo Nk’uko Umwarimu iyo akwigisha umusobanuza, ariko byagera mu kizami akagucecekana, niko no kumana bimera!
Iba ishaka kureba Niba wibuka gukoresha ibyo yakwigishije mbere ngo irebe Urugero ugezeho
Yos1, 9: “mbese sijye ubigutegetse, n’uko komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya HOSE”
Nawe niko ubwirwa uyumunsi, Naho utayumva cyangwa ngo uyibone, irahari, erega murikumwe HOSE!
Ni Imana irinda ijambo ryayo kugira ngo irisohoze. Yerem1:12 Ese wari uziko ibigeragezo biberaho kugira ngo twerekane UBUGARI n’UBUNINI bw’Imana twamenye!
Reka kwitotombera uwaguhemukiye, uguteranya, ukwanga; kuko niba atarakubereye umugisha, yakubereye ISOMO riwukugezaho.
Imana yaravuze ko uri UMUNYAMUGISHA ntacyo yabihinduraho, kugira ngo UBUSHOBOZI bw’Imana YAWE bujye ahagaragara unyura mubituma kwizera kwawe no kwihangana bikora .
Uwiteka Imana arenze kure cyane uko wibwira n’inzira umucira ntiyayikwirwamo, mureke akore uko ashaka!
Pastor Viva, POWER OF CHANGE MINISTRIES