Nubwo hari ibitumye wiheba, Imana ikugomororeye amahoro mu mutima – Ev. Ndayisenga Esron

African woman sitting on couch feels unhappy having problems. Need to take some pills. Cannot stand this pain. Frustrated lady feeling severe headache

Nubwo hari ibitumye wiheba,Imana ikugomororeye amahoro mu mutima – Ev. Ndayisenga Esron

Yesaya 66:12-13
[12]Uwiteka aravuga ati “Dore nzahayoboraho amahoro ameze nk’uruzi, nzahaha ubwiza bw’amahanga bumere nk’umugezi wuzuye. Ibyo ni byo muzonka, muzahagatirwa, muzasimbagizwa ku bibero.

[13]Nk’uko nyina w’umwana ahumuriza umwana we, ni ko nzabahumuriza, muzahumuririzwa i Yerusalemu.”

Yesaya 61:3,7
[3]Yantumye no gushyiriraho itegeko ab’i Siyoni barira, ryo kubaha ikamba mu cyimbo cy’ivu, n’amavuta yo kunezerwa mu cyimbo cy’ubwirabure, n’umwambaro w’ibyishimo mu cyimbo cy’umutima wihebye, kugira ngo bahereko bitwe ibiti byo gukiranuka byatewe n’Uwiteka ngo bimuheshe icyubahiro.

[7]Mu cyimbo cyo gukorwa n’isoni kwanyu muzagererwa kabiri, mu cyimbo cyo kumwara kwabo bazishimira umugabane wabo. Ni cyo gituma mu gihugu cyabo bazagabirwa kabiri, bazagira umunezero uhoraho.

Uku kwezi Imana ikuvunjire ikuzuze amahoro mu cyimbo cy’imubabaro umugisha Uwiteka atanga uzana ubukire.Mbese urihebye?Humura.Mbese ufite ibiguhagaritse umutima?Umutima nutuze. Ubwo utewe muri we byose birashoboka

Mwirirwe neza mutangirane ukwezi impinduka nziza