Nubwo byasenyutse ureba, Uwiteka azongera abyubake.

Ubuzima bujya butugora, byinshi twubatse n’imbaraga nyinshi tukabibona bisenyuka, ariko nibutse Ko Imana aho ibaye hose ibyasenyutse birongera bikubakwa, bigasa cyangwa bikarusha ubwiza ibyambere, ahari isoko y’amarira hakaba amahoro.

Hagayi 2:9

Ubwiza bw’iyi nzu bwo hanyuma buzaruta ubwa mbere, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, kandi aha hantu nzahatangira amahoro.” Ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga.

Birashoboka ko hari byinshi byasenyutse kuri Wowe no muri Wowe; ubucuti, ubukungu, imibereho, urukundo, Kwizera, Kwigirira ikizere, ubwenge…..Ibyo hamwe n’ibindi Uwiteka arashaka kandi ashoboye kongera kubyubaka, mugirire ikizere bundi bushya.

Yeremiya 31:4 Nzongera kukubaka nawe uzaba wubakitse, wa mwari wa Isirayeli we. Uzongera kugira amashako yawe, kandi uzasohokera mu mbyino z’abanezerewe.

Amasengesho ngusengera uyumunsi, nuko umenya uwo uriwe muri Kristo, ukamenyako no muribyo bibazo Imana itakuretse, *……”komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima, kuko Uwiteka Imana yawe iri kumwe nawe aho uzajya hose” Yosuwa1:9.

Niba ubyizeye birakubera uko wizeye.

 

Pastor VIVA