2 Abami 19:6,10-11
[6]Yesaya arababwira ati “Mubwire shobuja muti ‘Uwiteka aravuze ngo: Ntutinye ayo magambo wumvise abagaragu b’umwami wa Ashuri bantutse.
[10]“Nimugende mubwire Hezekiya umwami w’Abayuda muti: iyo mana yawe wiringiye ntigushuke ngo ‘Yerusalemu ntabwo hazahabwa umwami wa Ashuri.’
[11]Wumvise uko abami ba Ashuri bagenje ibihugu byose bakabirimbura rwose, ni wowe uzabakira?
2 Abami 19:14-16
[14]Bukeye intumwa zishyikiriza Hezekiya urwandiko, ararwakira ararusoma. Hezekiya aherako arazamuka ajya mu nzu y’Uwiteka, aruramburira imbere y’Uwiteka.
[15]Maze Hezekiya asenga Uwiteka amuri imbere ati “Uwiteka Mana ya Isirayeli wicara ku bakerubi, ni wowe wenyine Mana y’ibihugu by’abami bo mu isi bose, ni wowe waremye ijuru n’isi.
[16]Tega ugutwi kwawe Uwiteka, wumve. Hwejesha amaso yawe Uwiteka, urebe. Wumve amagambo ya Senakeribu yatumye gutuka Imana ihoraho.
2Abami 19:20
[20]Hanyuma Yesaya mwene Amosi atuma kuri Hezekiya ati “Uwiteka Imana ya Isirayeli iravuze ngo: Kuko wayisabye kukurengera kuri Senakeribu umwami wa Ashuri, irabikwemereye.
Nshuti nziza,hari igihe ugeramo bakakwereka ingero zifatika zo gusenya ibyiringiro byawe.
Bati ko wasenganye na kanaka akaba yarasubijwe na kanaka akaba yarabonye igisubizo cy’ibyo asengera,wowe ko umaze igihe usenga wabonye iki?
Ariko gusenga kwacu si ukuduha ibifatika bya hano ku isi gusa ahubwo nk’uko Yesu yasubije Petero wamubazaga amaherezo yo kumukirikira ,yamusubije ko azabakubira kandi bagahabwa n’ubugingo buhoraho.
Zamukana ayo magambo y’ibicantege uyereke umurengezi wawe ntaho yagiye aracyahari kandi Ijambo ritubwiye ko ubwo wayisabye kukurengera irabikwemereye.Irabikwemereye wowe ubuze akazi,irabyemeye wowe ubuze ubwishyu, irabyemeye wowe uri kuriganywa ibyawe.Mu rugo rwawe,mu bana bawe,
Irabikwemereye wowe ujujubijwe n’abakubaza iby’ibyiringiro byawe.Imana ije kuguhumuriza kuko wari umaze kunanizwa n’incamugongo ariko uyu munsi Imana ije kukuvomerera. Uwo Senakeribu ukuzunguza araje abone ko uri umushinga w’Imana itakwemera ko uhomba.
Imana iguhe Umugisha kandi ikumvire
Esron NDAYISENGA