2 Petero 1:5-8
Ibyo abe ari byo bituma mugira umwete wose, kwizera mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kumenya, kumenya mukongereho kwirinda, kwirinda mukongereho kwihangana, kwihangana mukongereho kubaha Imana, kubaha Imana mukongereho gukunda bene Data, gukunda bene Data mukongereho urukundo.
Kuko ibyo nibiba muri mwe bikabagwiriramo, bizatuma mutaba abanyabute cyangwa ingumba ku byo kumenya neza Umwami wacu Yesu Kristo.
Nsanze ubukristo bugizwe n’imbuto tugenda tubwongeraho kandi bukagwingizwa n’ibyo tudohora gukora. N’ubona utacyongeraho uzamenye ko udatera imbere kandi nutangira kugabanya uzamenye ko kera kabaye.
Ngaho isubireho.
Umwigisha: Dr. Fidele Masengo,
Foursquare Church Kimironko.