Hariho agace kamwe katabarizwagamo akabari na kamwe, maze umuntu umwe yiyemeza gutangira akabari, maze akabari gatangiye abahatuye kuko bari abakristu kandi basenga, bigira Inama yo gusenga ngo ako kabari kaje gafunge katazararura abana babo,
Maze binjira mu masengesho barasenga Imana ikora igitangaza, muri iyo minsi hagwa imvura nyinshi, hazamo inkuba ikubita ka kabari karashya karakongoka!
Wamugabo washinze akabari mugitondo abyukira kurusengero ati rwose mwanteje ibyago, amasengesho yanyu niyo yatumye akabari kanjye gashya, kuko numvise ko mwasengeraga ko nta kabari mushaka hano, nuko abakristo barahakana bati reka reka sitwe twabikoze, maze abajyana murubanza.
Nuko abakristo bashaka umwunganizi mu mategeto, niko kujya murubanza, abacamanza bumva urwo rubanza banzura ko Urwo rubanza ntashingiro rufite, ariko amenyesha abantu ko icyo akuyemo abasenga batazi imbaraga z’amasengesho naho Uwashinze akabari nubwo adasenga azi imbaraga z’amasengesho, Kuko uko bakomezaga kumubaza yagira ati: jyewe ndabizi naraguye ariko kera nkisenga nziko Imana yatwumviraga, niyo mpamvu batanyemeza ko ataribo basengeye akabari kanjye kakaba gahombye!
Nawe rero ushobora kuba usenga ariko utazi ko amasengesho yawe hari icyo yakora, bisa naho urasana ubwoba, iyo urashe ufite u bwoba ntumenya icyo uhamije!
Dukwiye kuba abantu bizera ko iyo dusenze hari icyo Imana ikora kubyo twasengeye.
Yesu yaravuze ati: “…ndababwira ukuri yuko mwaba mufite kwizera kungana n’akabuto ka sinapi, mwabwira uyu musozi muti ‘Va hano ujye hirya’ wahava, kandi ntakizabananira” (Matayo 17:20).