Ntugakerense icyo ufite kubera icyo wifuza.

Pastor Gaudin MUTAGOMA

Abaheburayo 12:16

Kandi hatabaho umusambanyi cyangwa ukerensa iby’Imana nka Esawu,waguranye umurage we w’Umwana w’imfura igabiro rimwe.

Abantu benshi ntibakunda guha agaciro ibyo bafite cyangwa icyo baricyo, ahubwo usanga bahora bashishikajwe nibyo bifuza kugeraho cyangwa abo bifuza kuba! Imana izi impamvu yaguhaye ibyo utunze ubu, kandi rimwe narimwe ibyo wasengeye iyo ubibonye usanga ubifata nkaho utabisengeye, uretse nibyi hari nibyo Imana idukorera tutarasenga tuba dukwiye kumenya nubwo hari ibyo dufite tutasengeye, hari abandi batabifite cyangwa babibonye aruko basenze binginga Imana cyane.

Esawu yakerenshe kwitwa umwana w’Imfura, kubera gushaka ko bamuha kubishyimbo yakobo yari atetse , ati ubundi kuba imfura barabirya, niko abantu benshi bakerensa icyo Imana yabahaye, bakagikinisha, ushobora kuba ufite Impano ariko ukayisuzugura kuko udafite nkiyabandi, byatuma unasubora inyuma cyangwa ukayikoresha nabi.

Icyi gitondo numvise ijambo rimbwira ngo mbwire abantu be gukinisha cyangwa gukerensa icyo Imana yabahaye, ibyo ufite nibyo bigufitiye akamaro ubu kurusha ibyo utarabona! Ibyo Imana iguteganyirije bizakugirira akamaro mugihe gisa nakiriya bizaziramo.

Wikerensa impano ufite, wikerensa ishuti ufite, wikerensa abashumba ufite, wikerensa itorero ufite, wikerensa urugo ufite, wikerensa abana Imana yaguhaye, wikerensa ubuyobozi ufite, wikerensa ubutunzi ufite, wikerensa agakiza wahawe, wikerensa amashuri wize, wikerensa n’ibindi…..

Wikerensa Impano Y’Imana ufite, ahubwo menya ko ibyo ufite uyu munsi ari nka ka gafu Imana yatubuye, cyangwa ari nka ya nkoni Ya Mose, Imana izahera kucyo yaguhaye kugira ngo ikuremere icyo wifuje, nukomeza kuyizera. Yesu yahereye Ku mazi kugira ngo abahe Divayi mu bukwe, Imana yahereye ku nkoni Mose ayikoresha ibitangaza..Agafu kawe gashobora kuba ubwo bukuru Imana yaguhaye mu muryango, gashobora kuba agakiza,Diplome,inzu, cyangwa ubuzima…..

Muri iki gitondo Fata umwanya ushime Imana kubyo yaguhaye, kandi uyibihe kugira ngo igukuriremo ibyiza aho kubikerensa.

Abantu bamwe bakoreshwa ibyaha no gukerensa icyizere Imana yabagiriye, nubuntu yabahe bwo kuyimenya, bagateshuka bakava mu byizerwa. Ariko aho waba hose ujye wibuka ko Icyo Imana yaguhaye ari imbuto izera ibindi byinshi ushaka.

Umwigisha: Pastor MUTAGOMA Gaudin

Ndabakunda bwoko bw’Imana.