Ntugacibwe intege n’uko abantu bakubona  

Mu buzima, abantu bamwe ibyabo bishobora kugenda byitonze, abandi bikagenda byirukanka, ariko igikuru ni uko bose bagera kuntego biyemeje!.

Jya wibuka ko mu gihe cya Nowa inkuge itahagurutse akanyamasyo katarinjira, nubwo ingeragere zinjiye mbere ariko zarakarindiye!

Mwenedata Urugendo rwawe rushobora kuba rugoye cyane  ariko ibyo ntibisobanuye ko utazagera aho ujya.

Niba uko ubona ibintu ariko Imana ibibona, gutinda kwawe ntikugutere ipfunwe, igihe kimwe uzatungura abantu.

Yakobo areba Yozefu yamubonagamo umwana w’igikundiro! Itang37:3

Abavandimwe ba Yozefu10, bamubonagamo umuntu wirarira akifuza ibidashoboka, akarota ibitazasohora. Itang37:11.

Ba bagenzi babacuruzi bo muri Egiputa bamubonyemo imbata izakoreshwa uburetwa (esclave) Itang37:38.

Potifari we yamubonyemo umugaragu mwiza uhebuje. itang39:4

Umugore wa Potifari yamubonyemo umwunganizi mwiza bajya biryamanira. itang39:7.

Abafungwa bamubonye nk’imfungwa mugenzi wabo. itang39:20

Igitangaje ni uko abo  Abo bose bamubonaga nabi, binyuranye n’ibyo Imana yamubonagamo kuko yo yamubonagamo umuyobozi  wa Egiputa. Igihe kigeze falawo ahindura amagambo:

Farawo abwira Yosefu ati “Dore nkweguriye igihugu cya Egiputa cyose.”

itang41:39-41

ISOMORYUBUZIMA

Ntugacibwe intege n’uko abantu bakubona. Ujye uterwa imbaraga  n’uko Imana ikubona.

Ntugasuzugure kandi umuntu kuko muhuriye munzira isuzuguritse kuko ntuzi aho ayinyuramo agana!

Uzi ko uwo mukobwa wo mu rugo ukurerera abana ashobora kuzaba umuyobozi w’uruganda uwo muhungu wawe azakoramo?

Uzi ko uwo mugabo ukora mu busitani bwawe yaba ariho ategurwa kuzaba umuyobozi  wa quartier utuyemo  utabizi!

Dore abandi bantu batunguye isi wakwigiraho

Dawidi yasizwe amavuta yo kuba umwami ariko umuryango we utaramuhaga agaciro, waramubonaga nk’umushumba w’intama uziragirira mu bihuru aho hose, ntibyarangiye abayoboye?

Esiteri nawe yabonekaga nk’agapfubyi karaho, kari mugihugu cy’ubunyage, ariko Imana imubonamo umwamikazi ntibyarangiye atunguye abantu agasimbura Vashiti ?.

Uko abantu bakubona ntacyo bivuze igifite agaciro n’uko Imana ikubona. Igihe kiraje bahindure imvugo.

Ntakure habi itagukura, nta kure heza itakugeza

Imyaka, ufite siyo kibazo kuko na Aburahamu yabyaye ashaje.

Iyo  iza kwita ku bunararibonye  ntiba yaragize umwami Dawidi,kuko yari uwo mu ishyamba gusa.

Iyo ireba ku mateka mabi, ntiba yarahamagaye Paul wari umwicanyi.

Iyo iza kureba igihagararo ,Yesu ntiyari kurara kwa Zakayo

We kwisuzugura,Uko Uri uwo Imana ivuga ko uriwe araguhagije

Niba bigufashije bisangize abandi

 

Umwigisha: Pastor VIVA,

POWER OF CHANGE MINISTRIES