“Bukeye Abafilisitiya bongera kuzura cya kibaya. Dawidi yongera kugisha Imana inama.
Imana iramubwira iti:
We gutabara ubakurikiye, ahubwo ubace rubete ubarasukireho ahateganye n’ishyamba ry’imitugunguru.”
(1Ngoma 14: 13-14).
Burya Satani ni Mutarambirwa, iyo abonye umutsindiye hamwe anyura ahandi. Ariko dufatiye urugero kuri Dawidi, Abafilisitiya bongeye kumugabaho ikindi gitero, nabwo agisha Uwiteka inama.
imuyobora indi nzira aca, n’ubundi buryo bwo kurwana butandukanye n’ubwambere, kandi yumvira Imana abikora uko imubwiye maze arongera atsinda Abafilisitiya.
Nawe ntiwirare n’ubwo bya bindi wabitsinze, ariko Satani ahora aca izindi nzira ngo akugabeho ibindi bitero. Komeza ugishe Imana inama, ikwigishe kurwanya ibyo bitero iguhe n’intwaro, kandi nturi wenyine humura wizere ko muri kumwe nayo Imana yagutsindiye byabindi byose iracyahari.
Umwigisha: Rev. RURANGIRWA Emmanuel