Hari igihe abantu tugeramo tukirara nyamara ntidukwiriye kwirara kuko hari umunsi w’urubanza uzabaho byanze bikunze: NKUNDIMANA Ezechiel
Ijambo ry’Imana muri Malaki 3:19 hagira hati:“hazaba umunsi utwika nk’itanura ry’umuriro, abibone bose n’inkozi z’ibibi zose bazaba ibishingwe, maze habe umunsi uzabatwika bashire, ni ko Uwiteka Nyiringabo avuga, ntuzabasigira umuzi cyangwa ishami, Ariko mwebweho abubaha izina ryanjye, Izuba ryo gukiranuka rizabarasira rifite gukiza mu mababa yaryo, maze muzasohoka mukinagire nk’inyana zo mu kiraro”.
Mu buzima tubamo mu mibereho yose ya Buri munsi no Mu byo dukora byose Dukwiriye kwibuka ko hari umunsi uzabaho, utandukanye n’indi minsi isanzwe.
Harigihe usanga Abantu Bibera mu mirimo yabo, mbese ugasanga barategura ejo habo heza kuzabaho mubuza bwiza. Ariko kwibukako hari Umunsi ibyo ntibabyitayeho.
Ariko byagakwiriye ko tuzirikana ubugingo bwacu bw’ejo hazaza.
Uyu murongo uragaragaza ukuntu abantu bazaba bararwanye ku iterambere ry’ubugingo bazabaho.
Ntaho nabonye bavuga ko abafite amamodoka ndetse n’ibindi aribo izuba ryo gukiranuka rizarasira ahubwo ni abubaha izina ry’Uwiteka.
Abo nibo bazaba baritaye ku iterambere ry’ubugingo.
Ndakwifurije gushaka iterambere ry’ubugingo, wibuka ko hazaba umunsi utwika.
Umwigisha: NKUNDIMANA Ezechiel