Dufite ubutware bukomeye ndetse ntidukwiriye kugira icyo dutinya kuko Imana iratuzi kandi iri mu ruhande rwacu: Past KAYIRANGA Theophile
Ijambo ry’Imana muri Matayo :1:23
Hagira hati:“Dore umwari azasama inda kandi azabyara umuhungu, Azitwa Imanweli”, risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe”.
Ntimukongere kugira icyo mutinya kuko Imana iri kumwe natwe kandi nta mubisha twatinya kuko ntawaduhangara.
Abaroma :8:1 hagira hati:” Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho”.
Inshuro nyinshi shitani agambirira kutugirira nabi ariko Imana ikatuguma iruhande ikaturinda imitego n’imyuka mibi ya shitani.
Umunsi umwe umuntu yashutswe na shitani aracumuye agwa mu cyaha arihisha ariko Imana ntiyamureka kuko Imukunda, imucunguza amaraso y’igiciro y’umwana wayo ariwe Yesu Kirisitu.
Ndashaka kubatangariza ko Imana iri kumwe natwe. Nimushire ubwoba turi kumwe n’umugabo ukomeye. Imana iri mu ngo zacu.
Dufite ubutware tutazi Imana yaduhaye . Imana igira iti:” Icyakora abamwemeye bose yabahaye ubushobozi bwo kuba abana be”.
Abantu Bose bari muri Kristo Yesu nta teka tuzacirwaho. Mubwire imbwa z’abadayimoni ziceceke.
Umwigisha: Past KAYIRANGA Theophile