Umugabo umwe yari amaze igihe akeneye imodoka, maze aza kugira amahirwe yo kuyibona, igitondo kimwe abyuka agiye kuyireba nkuko nawe wagira wayiguze, asanga umwana we muto afite inyundo ahonda yamodoka, irange ryari rishya ritangiye kwangirika.
Numujinya mwishi afata ya nyundo asunika wa mwana maze afata yanyundo ahondesha intoki z’Umwana, umujinya ugenda ugabanyuka niko kubona ko yababaje umwana, Maze yatsa imodoka ajyana umwana kwa muganga, Docteur ngo abone umwana yihuta ashaka kureba niba yamufasha ariko biza kurangira babonye ko amagufwa y’Umwana yangiritse cyane bamutera ikinya baca intoki.
Umwana akangutse, yabonye se niko kubwira se ati: Sorry daddy” cyangwa mbabarira papa kubw’Imodoka, nuko abaza se ati ese intoki zanjye zizongera gukura?
Umubyeyi arataha ageze murugo abitekereje cyane ahita yiyahura.
Isomo: Ntukwiye guhutiraho ngo ufate umwanzuro wose wo gukora ikintu utaratuza, Ibaze nawe ko Imodoka yawe wayijyana muri garaje bakayigorora ndetse bakayitera irangi, ariko se intoki z’Umwana wawe wazigarura ute?
Ubuzima duhura n’ibitubabaza ndetse n’abatubabaza bishobora kuba byaba intandaro yo gufata ibyemezo bikarishye bitewe n’amarangamutima yako kanya, ariko Imbabazi kuwakubabaje niwo muti wo kubaho uguwe neza imbere hazaza.
Nawe ukwiye kwitekerezaho, ukareba imyanzuro ujya ufata kubera umujinya maze wihane.
Ndakwifuriza kugira umutima Utuje wumva Imana, ubabarira, kandi utihutira kurakara kuko uburakari budasohoza umugambi w’Imana.
Utihutira kurakara aba afite ubwenge bwinshi ariko uwihutira kurakara akuza ubupfu. Imigani 14:29.
Pastor Gaudin Mutagoma,
New Jerusalem Church
Mbega umugabo urakara nabi!
Mwukawera atubere umuyobozi adushyira kure y ‘uburakari twe guhungabanywa nibitubabaza tuyoborwe ni umucyo we