“Nta kigeragezo cyabagezeho kitari rusange mu bantu…” 1 Abakorinto 10:13.
Bibiliya ivuga ko ikigeragezo cyawe ari rusange, n’abandi cyabageraho.
Nta n’ubwo ikibazo cyawe ari ibanga kuko n’abandi baragifite nuko mwese mudashaka kuvuga. Buri wese avuze ibye, hari benshi wasanga muhuje.
Burya si wowe wenyine ufite ibibazo by’urushako. Si wowe wenyine ufite ibibazo ku kazi kawe. Si wowe wenyine udafite akazi. Si wowe wenyine ubabazwa n’umubiri.
Iyo usobanukiwe ibi, bigufasha kutiyanga. Bigufasha kandi kumva ko kuba abandi barabiciyemo bikarangira, nawe Imana izagushoboza kubicamo ku bw’ubuntu bwayo.
Ushobora kwibwira ko Imana yagutaye, ko umwanzi yaguteye, cyangwa se ukibwira ko hari ikibi wakoze kugira ngo bibe bibi. Ariko ibi byose si byo, ahubwo ni kimwe mu bigize urugendo rw’ubuzima.
Imana yemera ko duca mu bibazo. Nabo yakoresheje yemeye ko baca mu ngorane. “Ibyo byababereyeho kutubera akabarore, kandi byandikiwe kuduhugura …”1 Abakorinto 10:11.
Buri rwego rwose rw’ubuzima, ruba rufite ikigeragezo cyarwo. Ntiwakura ibigeragezo mu nzira n’aho wasenga menshi. Imana ntiyigeze igusezeranya urugendo rugana mu ijuru rutarimo ingorane.
Yesu yaravuze ati, “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro muri jye. Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” Yohani 16:33.