NTA MUVUMO UZAGUFATA
Kubara 22: 16-20
[16]Bajya kwa Balāmu baramubwira bati “Balaki mwene Sipori ngo ntihagire ikikubuza kumwitaba,
[18]Balāmu asubiza abagaragu ba Balaki ati “Naho Balaki yampa ifeza n’izahabu byuzuye inzu ye, sinabasha gukora ibitandukana n’itegeko ry’Uwiteka Imana yanjye, ngo ndirenze cyangwa ndigabanye.
[19]None ndabinginze, namwe murare hano iri joro menye icyo Uwiteka ari bwongere kumbwira.”
Kubara24:9
[9]Bwarabunze buryama nk’intare y’ingabo,Nk’intare y’ingore, bwavumburwa na nde?Uzakwifuriza umugisha wese awuhabwe,Uzakuvuma wese avumwe.”
[20]Imana iza aho Balāmu ari nijoro iramubwira iti “Ubwo aba bantu baje kuguhamagara, uhaguruke ujyane na bo, ariko icyo nzajya ngutegeka azabe ari cyo ukora.”
Bene data, Iki gitondo turimo kumva umugabo wari umwami witwa Balaki ubwo yahamagaraga umuhanuzi w’Imana Balamu kujya kumuvumira ubwoko bwa Isiraheli, nyamara yapfaga kuvumisha atabanje kumenya ari ba nde? Ese umuvumo uzabafata? Ahubwo se azi neza ko ururimi rugiye kubavuma rutajya rusohokamo ikibi?
Balamu Imana yamukoresheje mu kubahesha umugisha, bivuze iki? Nta wuzakuvuma igihe cyose Imana ikwishimira mwene data, baca ibico, bazubaka iminara y’urwango, bazatanga ifeza nyinshi ariko bizabapfira ubusa kuko uzahabwa umugisha mu cyimbo cy’umuvumo, uzabona ibyiza mu cyimbo cy’ibibi kuko Uwiteka akurinze .
Bazaruhira ubusa niba Imana yaragutegekeye umugisha uzawubona kuko si bo Mana kandi humura na bya bindi byarasohoye tegereza n’ibindi.
Wowe gusa komeza gukiranuka witerwa ubwoba na bo uzabarya nk’imitsim. Amen