Nta kintu na kimwe Imana idashoboye: IRADUKUNDA Henriette Honette

Ibntu biza bikakubwira ngo iminsi yawe irarangiye cyangwa ngo ntacyo uzageraho baragushuka kuko imbere y’Imana nta kintu na kimwe kidashoboka: IRADUKUNDA Henriette Honette

Uko byagenda kose Imana ni umunyembaraga kandi iba ikureba aho uri hose , aho unyura nibyo ubamo byose. Hari igihe abantu bakureba bakakubarira iminsi bati:”ntacyo uzageraho nta n’iminsi uzamara ariko kuko abantu bareba hafi atari nk’Imana ireba kure ibyabo ntibikagutware umwanya kuko byanga bikunda birangira vuba hagakomeza iby’Imana kandi Imana nubwo ibyayo bitinda gusohora ariko iyo bije ntibigira rutangira:.

Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’Itangiriro 22:1-14 hagira hati:”igerageza Aburahamu iramuhamagara iti “Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.”Iramubwira iti “Jyana umwana wawe, umwana wawe w’ikinege ukunda Isaka, ujye mu gihugu cy’i Moriya umutambireyo ku musozi ndi bukubwire, abe igitambo cyoswa.” Aburahamu azinduka kare kare, ashyira amatandiko ku ndogobe ye, ajyana n’abagaragu be babiri, na Isaka umwana we. Yasa inkwi zo kosa igitambo, arahaguruka ajya ahantu Imana yamubwiye.Ku munsi wa gatatu Aburahamu arambura amaso, yitegereza aho hantu hari kure. Aburahamu abwira abo bagaragu be ati “Musigirane hano indogobe, jye n’uyu muhungu tujye hirya hariya dusenge, tubagarukeho.”Aburahamu yenda za nkwi zo kosa igitambo, azikorera Isaka umuhungu we, ajyana n’umuriro n’umushyo, bombi barajyana. Isaka ahamagara se Aburahamu ati “Data.” Aramwitaba ati “Ndakwitaba, mwana wanjye.” Aramubaza ati “Dore umuriro n’inkwi ngibi, ariko umwana w’intama uri he, w’igitambo cyo koswa?”Aburahamu aramusubiza ati “Mwana wanjye, Imana iri bwibonere umwana w’intama w’igitambo cyo koswa.” Nuko bombi barajyana. Aburahamu agiye gutamba Isaka, Imana iramubuza Bagera ahantu Imana yamubwiye, Aburahamu yubakayo igicaniro yararikaho za nkwi, aboha Isaka umuhungu we, amurambika kuri icyo gicaniro hejuru y’inkwi. Aburahamu arambura ukuboko, yenda wa mushyo ngo asogote umuhungu we. Marayika w’Uwiteka amuhamagara ari mu ijuru ati “Aburahamu, Aburahamu.” Aritaba ati “Karame.” Aramubwira ati “Ntukoze ukuboko kuri uwo muhungu, ntugire icyo umutwara, kuko ubu menye yuko wubaha Imana, kuko utanyimye umwana wawe w’ikinege.” Aburahamu yubura amaso arareba, abona inyuma ye impfizi y’intama, amahembe yayo afashwe mu gihuru. Aburahamu aragenda, yenda ya ntama, ayitambaho igitambo cyoswa mu cyimbo cy’umuhungu we. Aburahamu yita aho hantu Yehovayire, nk’uko bavuga na bugingo n’ubu bati “Ku musozi w’Uwiteka kizabonwa.”

Mwe kugira ubwoba Uwiteka azishakira igitambo upfa kuba umwubaha uko abishaka. Nta muntu ushobora kwemerwa n’abantu bose kereka ukora ibibi kandi Imana ntikorana n’abanyabyaha ahubwo ikorana n’abakijijwe kuko kubera ko ari Iyera nayo iba ahera.

Umwigisha: IRADUKUNDA Henriette Honette