Nta kinanira Imana, ifite uko ibigenza bikemera
Lk 1:34-35
[34]Mariya abaza marayika ati “Ibyo bizabaho bite ko ntararyamana n’umugabo?”
[35]Marayika aramusubiza ati “Umwuka Wera azakuzaho, n’imbaraga z’Isumbabyose zizagukingiriza, ni cyo gituma Uwera uzavuka azitwa Umwana w’Imana.
Yer 32:27
[27]“Dore ndi Uwiteka Imana y’ibifite imibiri byose. Mbese hariho ikinanira?
Itang 18:14
[14]Hari ikinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe cy’umwaka nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu.”
Igihe kiraje Kandi kirasohoye ngo Uwiteka akwigaragarize, nta kintu na kimwe cyamunanira. Wikwibaza uko uzatabarwa kuko Imana itagishwa inama .
Mugire umunsi mwiza
Ev. Esron Ndayisena