Isezerano ryawe rizasohora niba hari ijambo Imana yakuvuzeho kuko nta jambo ivuga ngo rihere: Ev MPABWANIMANA J Paul
Kandi dore mwene wanyu Elizabeth na we afite inda y’umuhungu yo mu zabukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, kuko ari nta Jambo Imana Ivuga ngo rihere.
Ijambo ry’Imana mjri LUKA 1:36-37 hagira hati:” Mwene data hari Ijambo Uwiteka Imana Yaba Yarakuvuzeho??? Niba rihari uribagarire kugirango ribanguke.
Iravuga ngo ntucike intege,hari gahunda Imana Yaguhamagariye,wizere ko Igihecyawe cyegereje na Elizabeti yagezeho asama inda muzabukuru.
Abingumba kw’Ijambo ry’Imana n’Abingumba kubw’Umubili ntimucike intege.
Mwihatire gukiranuka imbere y’Imana, mu gendere mu Mategeko Yayo kandi mube Inyangamugayo,Namwe Irabatumaho nka Zakariya na Elizabeti.
Kandi dore mwene wanyu Elizabeth na We afite inda y’Umuhungu yo mu za bukuru, uwitwaga ingumba none uku ni ukwezi kwe kwa gatandatu, kuko ari nta Jambo Imana Ivuga ngo rihere.
Umwigisha: Ev MPABWANIMANA J Paul