Muri iyi minsi abantu basa n’aho bahuze ndetse bakibwira ko Iyaremye isi n’ijuru ikarema n’abantu yananirwa kugenzura no kwita ku mukumbi wayo nyamara abantu nibashaka bahuguke bave mu moshya kuko uko byagenda kose Yesu agomba kugaruka kandi nagaruka hari abazaririra mu myotsi,Ev.Nsabimana Alexis.
Ev.Nsabimana Alexis avuga ko niba Imana yarabashije kurema abantu ikabaha ubwenge bikwiriye no kubera abantu inzira yo gutekereza no kugana mu mucyo. Agira ati:”niba Imana yararemye isi n’ijuru igashyiraho gahunda zose abantu bakwiriye kubahiriza, ni mpamvu ki abantu badakwiriye kureba kure ngo batekereze ko iherezo rizabaho maze bihane? Ubu abantu koko ntibakwiriye kureba kure bakava mu byaha? Nyamara nimureke mbabwire, uko byagenda kose abantu tubivuge baduseke abandi dukizwe baduseke ariko uko byagenda kose Yesu azagaruka gutwara itorero rye”
Ati:”ngewe icyo nasaba abantu nukumenya ko nyir’umukumbi awuberewye maso kandi azawurinda kugeza agarutse kuwujyana byanze bikunze,niba mushaka mukizwe kuko ijuru tuzaritaha byanga bikunda kabone n’ubwo byatinda ariko isaha y’Imana nigera abazaba batabarwaho urubanza bazaritaha byanga bikunda.
Umwigisha:Ev.Nsabimana Alexis ADEPR NYARUGENGE