Nugira umwete wo kumvira Uwiteka Imana yawe n’uwo kwitondera amategeko yayo yose Uwiteka Imana yawe izagusumbisha amahanga yose:Abera Sylivie
Kumvira bivuga byinshi ariko usanga benshi badasobanukirwa ibyo iri jambo rivuga ngo babisobanukirwe.
Ubundi kumvira bivuga kuganduka, koroha no kwicisha bugufi ntube umuntu ufite umutima uremereye ariko na none ntube wa muntu ujyanwa aho ari hose.
Muri iyi nyigisho rero Ijambo ry’Imana rivuga ko abumvira ndetse bagakurikiza amategeko y’Imana ari abanyamugisha. Aba ngo Imana izabagororera kandi ibishimire.
Umuntu wumvira Kandi ngo imigisha yose izamuzaho imugereho niyumvira Uwiteka Imana ye.
Niwumvira uzagira umugisha mu mudugudu ,uzawugira no mu mirima
hazagira umugisha imbuto zo mu nda yawe, n’imyaka yo Ku butaka bwawe,n’imbuto z’amatungo yawe,kororoka kw’inka zawe n’ukw’imikumbi yawe.
Hazagira umugisha igitenga cyawe,n’icyibo uvugiramo.
Uzagira umugisha mu majya no mumaza.
Uwiteka azatuma ababisha bawe baguhagurukiye banesherezwa imbere yawe ,bazaca mu nzira imwe bagusanganiye,baguhunge baciye mu nzira ndwi.
Uwiteka azaguhindura umutwe nta zaguhindura umurizo ,uzaba hejuru Gusa ntuzaba hasi ,niwumvira amategeko y’uwiteka Imana yawe ngutegeka uyu munsi ukayitondera,ntuteshuke iburyo cg ibumoso ngo uve mu byo ngutegeka uyu munsi byose, ntuhindukirire izindi Mana ngo uzikorere.
Nuko ube maso wirinde icyagutandukanya no kuba umwizerwa mu maso y’Imana.
Umwigisha:Abera Sylivie