IBYO WIZEYE NONE BIKUBEHO!
Mariko 10:47 – Yumvise ko Yesu w’i Nazareti ari we uje, aherako arataka cyane ati”Yesu mwene Dawidi, mbabarira.”
Mariko 10:51 – Yesu arayibaza ati”Urashaka ko nkugirira nte?” Iyo mpumyi iramusubiza iti”Mwigisha, ndashaka guhumuka.”
Mariko 10:52 – Yesu arayibwira ati”Igendere, kwizera kwawe kuragukijije.” Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira.
Wowe wari umaze iminsi utsikamiwe, unaniwe, uboshwe n’ikibazo gikomeye, ngufitiye inkuru nziza. Yesu w’i Nazarethi aracyari ku Ngoma. Aracyafite Kd azahorana ubutware bwo gukiza. Aracyafite umutima w’impuhwe n’urukundo. Aracyabohora ababoshye, aracyahumura impumyi. Yesu, uko yari ari, niko ari kandi niko azahora. Niba wizeye imbaraga ze mu kibazo cyawe, urabona impinduka nziza.
Iri Jambo urigejejweho na Dr. Fidele Masengo, Foursquare Gospel Church of Rwanda